8179c51f4ae86f1b31e22ff1dd20e994.jpg

Nyakwigendera Chadwick Boseman agiye kugaruka mu gice cya 2 cya Black Panther

Sangiza iyi nkuru

Inzu kabuhariwe mu gutunganya filimi, Marvel Studios, yemeje ko nta muntu uzasimbura nyakwigendera Chadwick Boseman mu gice cya kabiri cya filimi ye yakunzwe cyane izwi nka Black Panther.

Chadwick yagaragaye nk’umukinnyi w’imana mu gice cya mbere cya Black Panther cyasohotse mu 2018 yitwa T’challa, wari Umwami wa Wakanda. Yitabye Imana ku itariki 28 Kanama 2020 afite imyaka 43 y’amavuko azize cancer.

Umuyobozi wa Marvel, Kevin Feige, avuga ko imikinire ya Boseman
“yari ikitegererezo kandi irenze kuba yasubirwamo n’undi uwo ari we wese “.

Yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu tutazahitamo undi mukinnyi,”

Black Panther ni filimi yinjije akayabo ka Miliyari 1,3 y’Amadolari muri Box Office, iba na filimi ya mbere igaragaza intwari idasanzwe yatoranyijwe mu cyiciro cya filimi ifite amashusho meza mu bihembo bya Oscars.

Feige ati: “Mu guha icyubahiro umurage Chad yadufashije kubaka, turashaka gukomeza kumenya isi ya Wakanda n’abakinnyi batandukanye batangijwe muri filimi ya mbere.”

8179c51f4ae86f1b31e22ff1dd20e994.jpg

Ryan Coogler wayoboye igice cya mbere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga, ubu yatangiye akazi k’igice cya kabiri biteganyijwe ko kizajya ahagaragara muri Nyakanga 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *