Ubumwe bw’u Burayi bwongereye igihe cy’ibihano byafatiwe Abanyekongo 11

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bwafashe icyemezo cyo kongera mu gihe cy’umwaka ibihano byafatiwe Abanyekongo bahoze bakomeye mu butegetsi bwa Kabila bikazageza ku itariki 12 Ukuboza 2021.

Ni icyemezo Ubumwe bw’u Burayi bwafashe kubera ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe mbere y’amatora yo mu 2018 nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Mediacongo.net ikomeza ivuga.

Urutonde rw’abantu bafatiwe ibihano ruriho abantu 11 barimo; Ilunga Kampete, Gabriel Amisi Kumba, Ferdinand Ilunga Luyoyo, Célestin Kanyama, John Numbi, Evariste Boshab, Alex Kande Mupomba, Jean-Claude Kazembe Musonda, Éric Ruhorimbere, Emmanuel Ramazani Shadary, na Kalev Mutondo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *