RDC: Umuyobozi w’Umujyi wa Buji-Mayi yitandukanyije n’ishyaka rya Joseph Kabila

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Umujyi wa Mbuji-Mayi, Louis d’Or Ntumba Tshiapota, kuri uyu wa Gatanu, itariki 11 Ukuboza 2020, yatangaje ko asezeye mu ishyaka PPRD, rya Perezida Joseph Kabila, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru iwe mu rugo.

Yagize ati: “Urebye uko ibintu bimeze ubu, reka mbabwire uko ntekereza kuri uku kuri. Icyerekezo cyanjye no kwizirika kuri Kasai y’Iburasirazuba, ubutaka bwanjye kavukire na Congo yanjye, ya ba sogokuruza batagira aho baba mu myaka 60, bintera kubabwira ibi bikurikira: 1. Ntangajeukwegura kwanjye mu ishyaka ry’abaturage riharanira kwiyubaka na demokarasi kw’ ejo [Ku wa kane] Ku ya 10 Ukuboza 2020. Ndatangaza ku mugaragaro ko nshyigikiye kandi nifatanyije bidasubirwaho n’ubumwe bwera bwa Repubulika burangajwe imbere na Nyakubahwa Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Louis d’Or Ntumba Tshiapota yavuze ko yatengushywe n’ihuriro rya FCC-CACH ryari ritegerejweho kuzanira ibyishimo abaturage ba Congo, “ariko ryahindutse urukurikirane rw’intambara kuri Perezida wa Repubulika.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, bwana Tshiapota ashingiye ku burenganzira bwe, yafashe icyemezo cyo guhitamo ikindi cyerekezo.

Yaboneyeho guhamagarira abanyapolitiki bose gushyigikira umugambi w’umukuru w’igihugu kuko agiteze amaboko yiteguye kwakira abo bose bafite umutimanama wo gukora ibyiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *