Umunyamerikakazi w’imyaka 46, Janine Sanchez Reimann, yabonye urukundo rw’ubuzima bwe muri Leta ya Kano, muri Nigeria, aho yafashe indege akerekeza agiye gushyingirana na Suleiman Isah akubye kabiri imyaka kuko uyu afite imyaka 23 y’amavuko.
Nk’uko bigaragara ku butumire urubuga HowAfrica dukesha iyi nkuru rwabashije kubonaho, ubukwe buteganyijwe kuri iki Cyumweru, itariki 13 Ukuboza, bukabera mu karere ka Gasau Panshekara, muri Leta ya Kano.
Iyi nkuru iravuga ko urukundo rwabo rwatangiriye mu ntangiriro z’uyu mwaka ku mbuga nkoranyambaga, Abanyanijeriya batandukanye bakaba bagaragaje impungenge z’umubano wabo kubera icyinyuranyo cy’imyaka yabo.

Aba bombi bamaze gushyira ahagaragara amafoto yabo berekana ko bari mu rukundo rukomeye bafatanye mu kiganza.
Amakuru ahari avuga ko Janine aba mu gace ka Lindon, muri Leta ya California, aho yiteguye gusubira ajyanye n’umukunzi we nyuma yo gukorera ubukwe muri Kano.

Umwe mu begereye aba bombi avuga ko bahuriye kuri instagram bagatangira kujya baganira mbere yo gufata icyemezo cyo gushyingiranwa.



2 Responses
Umunyamerikakazi agiye gushyingiranwa n’Umunyanijeriya akubye kabiri imyaka
Ariko ntagitangaje!
Umunyamerikakazi agiye gushyingiranwa n’Umunyanijeriya akubye kabiri imyaka
Ariko ntagitangaje!