nino-tarzan.jpg

Akana k’imyaka 7 gafite ‘6 pack’ nk’iy’abasore b’ibigango_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Arat Hosseini ni umwana wavukiye muri Iran tariki ya 13 Nzeri 2013, ugaragara mu buryo butamenyerewe bitewe n’uko yubatse umubiri, akaba afite ‘Six Pack’ nk’iy’abasore b’ibigango.

Se w’uyu mwana, Mohammed Hosseini yasobanuye ko yatangiye gukoresha uyu mwana imyitozo ngororamubiri ubwo yari yujuje amezi 9 y’amavuko, icyo gihe akaba yaratangiye kujya amwuriza ahantu hegutse.

nino-tarzan.jpg Aha yafotowe afite imyaka ine y’amavuko

Uko Arat yagendaga akura, ni ko se yamuzamuriraga urwego rw’imyitozo kugeza ku myaka irindwi y’amavuko aherutse kuzuza, uwareba ku nda ye yakwibeshya ko ari umuntu mukuru.

Bitewe n’ubwamamare akesha ibikorwa bye by’imyitozo ngororamubiri, Muhammed yamufunguriye urubuga rwa Instagram (arat.gym), ashyiraho amafoto na videwo by’uyu mwana. Ubu akurikirwa n’ababarirwa muri 4,500,000.

3eebb4e3-da7a-4787-8e23-5f522725cfd9.jpg Arata akora push-ups

arat-hosseini-soccer.jpg

arat.jpg

akurat_20200521051428_j23hhb.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *