Paris: Minisitiri w’umutekano ari guhatwa ibibazo ku birego byo gufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano w’u Bufaransa, Gerald Darmanin, yahaswe ibibazo n’abacamanza ku cyaha cyo gufata ku ngufu cyakozwe mu 2009. Ibi birego akaba ari bimwe mu byateje imyigaragambyo ikaze ubwo Perezida Macron yahitagamo uyu mugabo nka minisitiri w’umutekano muri Nyakanga.

Ku bushake bwe, minisitiri Darmanin niwe ubwe wisabiye kuvugana n’abacamanza babiri bashinzwe iperereza ku byaha byo gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, no gukoresha nabi icyizere yagiriwe nk’uko byatangajwe n’abamwunganira kuri uyu wa Mbere.

Umugore ashinja Darmanin kuba yaramufashe ku ngufu mu 2009 ubwo yajyaga kumusaba ubufasha ngo dosiye ye ihanagurwe ubwo yari akiri umujyanama mu by’amategeko w’ishyaka UMP, ryashinzwe na Jacques Chirac.

“Nzagufasha..ariko nawe ugomba kumfasha,” aya niyo magambo Darmanin yabwiye uyu mugore icyo gihe nk’uko abyivugira.

Darmanin avuga ko yumvikanye n’uyu mugore kugirango bakorane imibonano mpuzabitsina, ariko ntibyabujije abaharanira uburenganzira bw’abagore kumwibasira mu byumweru bye bya mbere nka minisitiri w’umutekano.

Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko iyi dosiye yagiye iterwa utwatsi kenshi, ariko muri Kamena abacamanza bo mu bujurire muri Paris bategetse iperereza rishya nyuma y’aho ushinja Darmanin yitabaje Urukiko rukuru.

Kuri ubu, uyu mugabo arimo kubazwa ibibazo nk’umutangabuhamya aho kubazwa nk’ukekwa, ariko ashobora gutangira gukurikiranwa mu gihe abacamanza babona ibimenyetso bifatika bimushinja.

Ku ruhande rwe ariko hagati aho, Darmanin nawe yamaze gutanga ikirego cyo kumusebya.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Voix du Nord muri Nyakanga yagize ati “Ugomba kumenya icyo kuregwa ubeshyerwa bisobanura, kugomba gusobanurira ababyeyi bawe uko byagenze, kuko ni ukuri ko nagize ubuzima bwa gisore,”

Abunganira minisitiri Darmanin mu mategeko, Mathias Chichportich na Pierre-Olivier Sur, bavuga ko umukiriya wawo azakomeza kwitaba abacamanza mu ibazwa rikomeje.

Mu byumweru bishize, Darmanin yakunze kugarukwaho mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga w’itegeko rishya rirebana n’umutekano rya guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron, itegeko rishobora guhana icyaha cyo gufotora abapolisi bari mu kazi nyuma y’amashusho aherutse gushyirwa ahagaragara yerekanye abapolisi bakubita umuproducer w’umwirabura ndetse no kwirukana nabi abimukira bari bakambitse mu kibanza kiri muri Paris rwagati.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *