epvbyfaw4ayltnv.jpg

Uganda: Lt Gen. Tumukunde yasubije Museveni wabise abantu badafite icyo bamaze

Sangiza iyi nkuru

Lt. Gen. Henry Tumukunde yasubije Perezida Yoweri Museveni nyuma y’amagambo aherutse kumutangazaho we na bagenzi be, Kiiza Besigye na Gen. Mugisha Muntu avuga ko ntacyo bamaze ndetse adashobora kubasigira igihugu.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rukungiri kuri uyu wa Mbere, Museveni yavuze ko atiteguye guha ubutegetsi uwo ari we wese muri aba bagabo batatu kubera ko ntacyo bamaze. Museveni yabwiye abayobozi ba NRM bo mu turere twa Kanungu na Rukungiri bari bateraniye kuri stade y’akarere, ko aba bagabo bahoze mu gisirikare nta kintu gifite akamaro bigeze bakora kandi ko azaha ubutegetsi umuntu yumva yateza imbere igihugu.

Mu rwego rwo kumusubiza nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent, Tumukunde yabwiye abazatora mu karere ka Bugisu kuri uyu wa Kabiri, ko abayobozi badashobora gufata icyemezo cy’umuntu ugomba kuzabasimbura. Yanenze Museveni gutekereza ko abandi bayobozi bagomba kumukorera nk’abacakara, ndetse anenga imvugo akoresha ku bandi bayobozi.

epvbyfaw4ayltnv.jpg

Ku wa kabiri, Tumukunde yahuje uturere twa Mbale, Bududa na Namisindwa ubwo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Bugisu. Mu gihe yiyamamazaga mu mudugudu wa Bukhaweka muri Bubulo y’Iburasirazuba mu Karere ka Namisindwa, Tumukunde yabwiye abaturage ko abaturage bo mu turere two mu misozi badafite ubutaka buhagije, avuga ko bakeneye imishinga idasanzwe y’ubuhinzi idasaba ubutaka bunini.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *