Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, ho mu Mujyi wa Kigali, ntibavuga rumwe n’ukuriye ishami rya WASAC muri Kanombe, aho bavuga ko bagiye kumara ukwezi barafungiwe amazi, biturutse ku mudugudu baturanye w’abahoze ku rugerero bafite ubumuga bwo kutabona bivugwa ko batishyuraga bigatuma umuyoboro wose ufungwa nabo bakabigenderamo mu gihe ukuriye ishami rya WASAC we avuga ko amazi bayafunguye.
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko aba bademobe bafungiwe amazi, ariko noneho bayarekura bakajya bayiha, bigeze aho WASAC ikagenda igafunga umuyoboro wose, ku buryo ingo ziri hagati ya 25 na 30, hatarimo uwo mudugudu w’abademobe, zose zabuze amazi.
Aba bademobe bamaze igihe kirekire batuye muri uyu mudugudu mu mazu bubakiwe na leta ariko bimwe amazi kubera kutishyura.
Umwe mu batuye muri uyu mudugudu wavuganye na Bwiza.com yagize ati “Tumaze, Ukwezi barafunze umuyoboro uzana amazi aho tuyakura. Twarabajije, tugera ubwo duhamagara branch manager wa hano, amakuru twaje kumenya rero hano hafi y’aho dutuye hari umudugudu w’abademobe bafite ubumuga bwo kutabona, ngo nibo babaye intandaro yo kudufungira kubera ko ngo batishyura amazi…”
Undi muturage wo muri uyu mudugudu uvuga ko amaze imyaka 10 ahatuye, avuga ko bahubaka bafashe amazi bayafatiye ku muyoboro wajyanaga amazi muri uyu mudugudu w’abademobe.
Ati “ Babanje kubafungira (abademobe) bonyine ariko bakagira uko babigenza bakayiba kuri uwo muyoboro nyuma WASAC ihita ifunga umuyoboro wose.”
Umuyobozi w’Akagari ka Gako, Mukeshimana Odette, ubwo yabazwaga imiterere y’iki kibazo n’ikiri gukorwa ngo gikemuke, yasubije ko nawe iki kibazo yakigejejweho n’abaturage kuri uyu wa Mbere ushize, agahamagara uwafunze amazi (branch manager) akamubwira ko bagiye guha abaturage baturiye umudugudu w’abatabona undi muyoboro.
Ati “ Nahamagaye manager waho, mubajije ikibazo cy’amazi yafunze, arambwira ngo barabafungiye kuko bibaga amazi, ndangije ndababaza nti ese ko mwafungiye abafite ubumuga bwo kutabona mugafungira n’abaturanyi babo, nimba abafite ubumuga bwo kutabona koko baribaga amazi ndabyumva, hanyuma abaturanyi babo bari inyuma bo barazira iki? Bambwira ko bagiye kubaha undi muyoboro.”
Twagerageje kumva icyo WASAC ivuga kuri iki kibazo, Branch Manager wa Kanombe, Mukiza Anaclet, atubwira ko iki kibazo cyakemutse amazi bayafunguye.
Ati “Amazi twarayafunguye byararangiye nta kibazo kirimo.”
Abajijwe niba abaturage bavuga ko nta mazi barabona baba barimo kubeshya, yagize ati “ Afite ikibazo cye yihariye nakibabwire.”
Byabaye ngombwa ko twongera kubaza abaturage niba koko amazi barayafunguye ariko baratsemba bavuga ko n’ubu nta mazi barabona.
Umwe mu baturage ati “None se niba barayafunguye ntituyabone, ubwo barayafunguye? Oya nta mazi turabona rwose arimo aragushushanya.”
Kuri ubu rero aba baturage baravuga ko bugarijwe n’ikibazo cyo guhendwa n’amazi ku buryo ijerekani irimo kubageraho ibatwaye amafaranga magana atanu (500 Frw).


