Anne-Marie Goumba wavukiye mu Rwanda ku itariki 09 Ukwakira 1954, akaruhunga mu 1977, ni umunyapolitikikazi wo muri Centrafrica ukomoka mu Rwanda kuri ubu ubarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yagezemo ahunze agashakana n’umuturage wacyo. Ntaribagirwa ibihe yanyuzemo mu bwana bwe ubwo u Rwanda rwari rwugarijwe n’amacakubiri ashingiye ku moko yatumye bamwe mu muryango we bahungira hanze ariko we akarugumanamo na nyina kuko yari akiri muto.
Uyu munyapolitikikazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko akaba ari umudepite muri Centrafrica, avuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu kandi yahoze ari impunzi.
Ati “Nkomoka mu Rwanda, ni kubw’amahirwe kuba mu guhunga kwanjye narafashe icyicaro muri Repubulika ya Centrafrica, kandi nahatorewe kuba umudepite mu 2005.”
Hon. Goumba avuga ko umugabo we, ari we watumye agera muri iki gihugu. Ati “niwe wantwaye mu mababa ye anyemerera kwimukira i Bangui, umurwa mukuru w’igihugu cyanyakiriye, ubwo byabaga ngombwa ko nihisha ubwicanyi bwa mbere mu Rwanda.”
Uyu mugore uvuga ko umugabo we ari we wari umunyapolitiki, yongeraho ko yahise atangira gutera ikirenge mu cye kandi politiki yo muri Centrafrica yari ishyushye cyane nyuma yo kubona ubwigenge kubera guhirika ubutegetsi kwa hato na hato, guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.
Guhunga mu Rwanda no kwinjira muri politiki mu gihugu cyamwakiriye
Avuga ko mu bwana bwe muri za 60, na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubwoko bw’Abatutsi, umuryango we wakomokagamo, bwari bwaratangiye gutotezwa.
Ati “Ndibuka amajoro twaraye mu gihuru inzu yacu yatwitswe, abapadiri baduhaye ubuhungiro mu nsengero, basaza banjye bakuru bagiye mu buhungiro muri Uganda. Umubiri wanjye urabyibuka neza kurusha ubwenge bwibutsa bwanjye. .. Gutemwa mu gihe twahungaga byansigiye inkovu mbi ku kuguru … Nyogokuru ni we wabashije komora igikomere n’imiti y’ibimera yakusanyije mu ishyamba.”
Muri ubu buhamya bwe bwo mu mwaka ushize dukesha urubuga mediafugees, Anne-Marie Goumba avuga ko bumvaga badatekanye ariko kuko yari akiri muto atari kubasha guhungana na basaza be bikaba ngombwa ko agumana na nyina mu Rwanda.
Ibyamubayeho ariko ngo byamuteye umutima wo guharanira impinduka.
Yakuranye ibyo bitekerezo kugeza ubwo habaga kudeta yo mu 1973, aho we na bagenzi be bakoranaga ku bitaro, yakoragaho nk’umunyamabanga, bumvaga impuha ziteye ubwoba zivuga ku kwica Abatutsi, guta muri yombi abantu bamwe ndetse n’ibiturage byatwitswe.
Icyo gihe ngo yagize ubwoba yigira inama yo guhungira mu Burundi, arahava ajya muri Benin, aho umwarimu wigishaga ibijyanye n’ubuvuzi ukomoka muri Centrafrica, waje kuba umugabo we, yamusabye gukomeza amasomo ye, nyuma akaza kumukurikira i Bangui.
Avuga ko nyuma y’ibyo yanyuzemo mu Rwanda mu bukumi bwe, ari nk’aho icyifuzo cye kugira ibyo ahindura amaherezo gishobora kugaragara kure y’iwabo. Ati “Hano, kurengera impunzi, uburenganzira bwa muntu n’abagore, byahindutse inkoni nitwaza mu kwiyamamaza. Kandi ibyo ntibyigeze biba ukuri mbere y’ibibazo byo 2013”.
Anne-Marie Goumba yiyamamaje bwa mbere nka kandida depite mu matora rusange yo mu 2005, atorerwa guhagararira akarere ka gatanu ka Bangui ku iturufu y’ishyaka Front Patriotique pour le Progrès (FPP). Kuri ubu ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Centrafrica, akaba anahagariye iki gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika Yunze Ubumwe.
Umugabo we, Abel Nguéndé Goumba wapfuye muri 2009 ku myaka 73, yabaye umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Centrafrica inshuro enye adatsinda (mu 1981, 1993, 1999 no mu 2005), yabaye perezida w’ishyaka FPP, aba Minisitiri w’Intebe, ku butegetsi bwa Bozize kuva muri Werurwe 2003 kugeza mu Ukuboza 2003, ahita aba visi perezida kuva muri uko kwezi kugeza muri Werurwe 2005, umwanya yavuyeho agirwa Umuvunyi mukuru.



6 Responses
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi w’umudepite muri Centrafrica
Mugemushyiraho ninkomokoye ariko Aksgari umurenge Akarere Intara
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi w’umudepite muri Centrafrica
Peu importe. C’est une rwandaise ça suffit non?
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi w’umudepite muri Centrafrica
Peu importe. C’est une rwandaise ça suffit non?
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi w’umudepite muri Centrafrica
Peu importe. C’est une rwandaise ça suffit non?
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi w’umudepite muri Centrafrica
Peu importe. C’est une rwandaise ça suffit non?
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi w’umudepite muri Centrafrica
Mugemushyiraho ninkomokoye ariko Aksgari umurenge Akarere Intara