Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka ibiri ari muri gereza, uwahoze ari visi meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse kuri ubu ari kwidegembya nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire. Mukansanga yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yavugwagaho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 2018.

Urukiko rwemeje ko amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko Mukansanga yavuze mu mihango yo kwibuka ku ya 12 Mata 2018, mu by’ukuri atigeze ayavuga. Kubera iyo mpamvu, urukiko rwemeje ko Mukansanga ari umwere kandi agomba guhita arekurwa.

Mukansanga yari yajuririye Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Urubanza rwa mbere rwari rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Rubavu.

Urukiko rwa Rubavu rukaba rwarakatiye Mukansanga imyaka 5 n’amezi atanu y’igifungo muri Werurwe 2019. Yari yashinjwe icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside gihanishwa igifungo kigera ku myaka 25.

Urugendo rumuganisha muri gereza rwatangiye ubwo kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda cyandikaga inkuru ivuga ko bamwe mu barokotse biboneye ibyo Mukansanga yakoze. Bavuze ko ku itariki ya 12 Mata 2018 ubwo bari mu muhango wo kwibuka, visi meya Mukansanga yanze kwakira urumuri rw’ikizere yari aherejwe n’ikipe yari iri kuzenguruka itanga buji ngo abitabiriye umuhango bazicane nk’urumuri rw’ikizere .

Abatanze ubuhamya bavuze ko ubwo Mukansaga yabazwaga na bagenzi be bari bicaranye impamvu atacanye urumuri rw’ikizere, ngo yabasubije agira ati “Iyi buji nimuyihereze abafite ababo bibuka, ni bo bazikeneye”.

Ibi bimaze kujya hanze Visi Meya Mukansanga yatawe muri yombi yirukanwa mu kazi ke, atangira gukurikiranwa n’ubutabera ariko ahakana ko yigeze akora ibintu yavuzweho.

Nk’uko iyi nkuru dukesha The Chronicles ikomeza ivuga, Mu cyemezo cyarwo cyo kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 15 Ukuboza, Urukiko Rukuru rwavuze ko rushingiye ku nkuru z’abatangabuhamya bashinjura batanzwe n’avoka wa Mukansanga, bidashidikanywaho ko yigeze avuga ibintu bivugwa.

Kandi kubera ko urukiko rudashobora kwemeza niba koko amagambo yo guhakana jenoside yarigeze avugwa, Mukansanga ntashobora guhamwa n’icyaha, nkuko biteganywa n’ingingo ya 111 y’itegeko rya 2019 yerekeye imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo ya 111 igira iti: “Inyungu zo gushidikanya zihabwa ushinjwa. Niba iburanisha ryakozwe mu buryo bushoboka bwose ridashobora gutuma abacamanza babona ibimenyetso bifatika byerekana nta gushidikanya ko ushinjwa yakoze icyaha, abacamanza bategeka ko yagirwa umwere.”

Ubushinjacyaha bwari bwerekanye abatangabuhamya batanu bavuga ko bumvise ku giti cyabo Mukansanga avuga amagambo yo guhakana. Icyakora, abakozi babiri bo mu karere ka Nyabihu Munyambabazi Selemani na Gapolisi Joe babwiye Urukiko Rukuru ko mu by’ukuri umuyobozi wungirije yahawe buji ariko akayiha abantu bari begeranye ariko we nta jambo yarengejeho.

Abatangabuhamya bashinjura bavuze ko na nyuma yo gutanga buji ye, Mukansanga yahise yihutira kumenya impamvu buji zari zabaye nke ku buryo hari abari mu cyunamo bose batabashaga kuzibona. Nk’umuyobozi wungirije, yari afite inshingano zo kubigiramo uruhare.

Urukiko Rukuru rero rwanzuye ko Mukansanga ari umwere ndetse agomba guhita arekurwa. Gusa, ubushinjacyaha niba butanyuzwe bufite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Icyo nibaza:

    YIRUKANWE ku kazi,
    Afungwa imyaka ibiri,
    Kubyaha bitari ukuri.

    1) Ese amategeko hari impozamarira / indishyi amugenera?

    2) Ese kuki umuntu adafungwa nyuma y’uko iburanishwa ryarangiye, mbese gufungwa kikaba kimwe mu myanzuro y’urubanza rwarangiye?

    3) GUFUNGA UMUNTU UTARAHAMWA N’ICYAHA NI IHOHOTERA, UBUTABERA BUCYE N’UBURIGANYA.

    Gutoroka ubutabera: Umuntu akaguma ku kazi ke, ariko akakwa gusa impapuro z’inzira n’uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu.

    Abantu bajya banyura, mu cyuho cy’ubutabera nk’ubu bufifitse, bagakora umuntu biriya bashaka kujya mu myaka ye mu kazi yakoraga!

    Ngayo nguko!

  2. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Icyo nibaza:

    YIRUKANWE ku kazi,
    Afungwa imyaka ibiri,
    Kubyaha bitari ukuri.

    1) Ese amategeko hari impozamarira / indishyi amugenera?

    2) Ese kuki umuntu adafungwa nyuma y’uko iburanishwa ryarangiye, mbese gufungwa kikaba kimwe mu myanzuro y’urubanza rwarangiye?

    3) GUFUNGA UMUNTU UTARAHAMWA N’ICYAHA NI IHOHOTERA, UBUTABERA BUCYE N’UBURIGANYA.

    Gutoroka ubutabera: Umuntu akaguma ku kazi ke, ariko akakwa gusa impapuro z’inzira n’uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu.

    Abantu bajya banyura, mu cyuho cy’ubutabera nk’ubu bufifitse, bagakora umuntu biriya bashaka kujya mu myaka ye mu kazi yakoraga!

    Ngayo nguko!

  3. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Birakabije nkeka bazamuha indishyi n’ imishahara ye yose , habayeho guhubuka

  4. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Birakabije nkeka bazamuha indishyi n’ imishahara ye yose , habayeho guhubuka

  5. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Uyu yarahohotwe asubizwe mukazi ahabwe n,imishara ye kandi harebwe inyungu aba bashakaga kumucisha umutwe bari bakurikiranye ,mbese ahabwe ubutabera bwuzuye yongere abone igihugu cye kikimufite ho urukundo,murakoze

  6. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Uyu yarahohotwe asubizwe mukazi ahabwe n,imishara ye kandi harebwe inyungu aba bashakaga kumucisha umutwe bari bakurikiranye ,mbese ahabwe ubutabera bwuzuye yongere abone igihugu cye kikimufite ho urukundo,murakoze

  7. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Nukuri rwose sinumva ukuntu umuntu yamara imyaka ibiri afunzwe akirukanwa kukazi byarangira ngo abaye umwere agende atyo gusa ubu ntabutabera burimo pe

  8. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Nukuri rwose sinumva ukuntu umuntu yamara imyaka ibiri afunzwe akirukanwa kukazi byarangira ngo abaye umwere agende atyo gusa ubu ntabutabera burimo pe

  9. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Azambaze imbyambaye ho Kirehe 2014 ! nacire mu gacuma apfundikire haryoha ururaye !

  10. Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
    Azambaze imbyambaye ho Kirehe 2014 ! nacire mu gacuma apfundikire haryoha ururaye !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *