_116101075_cruise_epa.jpg

Tom Cruise yatonganyije abamufasha gutegura Mission: Impossible 7 kubera Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare, Tom Cruise yatonganyije bikomeye bamwe mu bantu barimo gukorana nawe mu ifatwa ry’amashusho y’igice cya 7 cya filimi ye yakunzwe, Mission Impossible, ndetse abakangisha kubirukana mu kazi mu gihe baba bakomeje kwitwara nk’abadahangayikishijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyashyize ahagaragara amajwi yafashwe, aho Tom Cruise yumvikana agira ati “Ninongera kubabona mubikora, muragenda.”

Iyi nkuru ikaba ivuga ko Tom Cruise yari amaze kubona abantu babiri bari mu ikipe iri kumufasha gutunganya Mission Impossible 7, begeranye cyane.

Ibinyamakuru nka Variety na Reuters byemeje ko aya majwi ari umwimerere.

Ifatwa ry’amashusho y’iyi filimi riri kubera mu gihugu cy’u Bwongereza, nubwo The Sun itatangaje umunsi ibi byabereyeho, ariko bivugwa ko abari muri iri tsinda bageze mu Bwongereza mu ntangiriro z’uku kwezi.

Izi filimi z’uruhererekane za Mission: Impossible 1kugeza kuri 6, zimaze kujya hanze zimaze kwinjiza asaga miliyari 3 z’Amadolari muri box office. Tom Cruise azikinamo yitwa Ethan Hunt, akaba ari na producer wazo.

_116101075_cruise_epa.jpg
Tom Cruise yambara udupfukamunwa 2 kubera ukuntu afata Covid-19

Ifatwa ry’amashusho y’iki gice cya 7 ngo byabaye ngombwa ko rihagarara mu Butaliyani muri Gashyantare bitewe n’impungenge z’iyaduka rya Covid-19, kuri ubu The Sun ikaba ivuga ko Tom Cruise yiyemeje ko nta yindi mpamvu azemera ko itinza iyi filimi.

Muri ayo majwi yafashwe kandi yumvikana agira ati “Basubiye hariya muri Hollywood gukora za filimi kubera twe. Turimo guhanga ibihumbi by’imirimo. Ni ibyo. Nta mbabazi. Ushobora kubibwira abantu barimo kubura ingo zabo kubera uruganda rwacu rurimo gufunga. Ntabwo iyi filimi tuyihagarika. Birumvikana? Ninongera kubibona, muzagenda.”

Hagati aho, biravugwa ko biteganyijwe ko iyi filimi izasohoka mu Ugushyingo umwaka utaha wa 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *