Iby’ingenzi umusore agomba gukora kugira ngo atazabura urubyaro

Sangiza iyi nkuru

Umuryango ufatwa ko wuzuye iyo urimo umugabo, umugore ndetse n’abana (urubyaro). Abubatse ingo hafi ya bose baba bafite icyifuzo cy’uko babyarana, bakarera ndetse bagakuza abana babyaye; mu gihe bitabaye bamwe bagahorana agahinda kadashira, kimwe n’uko hari abanzura gutandukana kuko batabashije kubona uyu musaruro.

Kugira ngo nk’umusore yirinde kuzabura amahirwe yo kubyara, ni ngombwa ko asigasira intanga ze nk’uko urubuto rusigasirwa kuva rugiterwa mu butaka, kugeza ruvuyemo umusaruro. Ushobora kwibaza uti: “Byashoboka bite?”

Abahanga babanza gusobanura ko kugira ngo igitsina gabo kibashe gutera inda, bisaba ko gicura intanga nyinshi kandi zizira inenge. Bavuga ko iyo intanga ari nkeya mu mugabo cyangwa umusore, zose zishobora gupfa nta na rumwe rugeze mu mugore, ahakurira umwana. Ikindi kandi, burya ngo ingano n’ishuro (shape) y’urutanga bigaragaza ubuziranenge bwarwo, nabwo bukagena niba azabasha kubyara.

Izi ni zimwe mu mpamvu zumvikanisha uburyo umusore wifuza urubyaro, akwiriye kwita ku mubiri we, awurindira umutekano kugira ngo intanga ze zizabashe gutanga umusaruro.

Akwiriye gukora ibintu bitanu by’igenzi, dukesha imbuga nka Medical.Net, My Only Clinic na Healthline.com. Ni ibi bikurikira:

Kwirinda ibisindisha bikarishye n’ibiyobyabwenge

Kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi ndetse n’ibiyobyabwenge, bigabanya imikorere y’umubiri w’umuntu, aho bishobora no kugera ku tugingo turema intanga ngabo tuzwi nka ‘testes’, tukaba dushobora gukora nkeya cyangwa izidafite ubuziranenge. Biba byiza kugabanya ingano y’ibyo anywa, cyangwa se akanabireka kugira ngo umubiri we ukore neza.

Kwirinda ibiro byinshi

Ubwinshi bw’ibiro by’umubiri w’umuntu bujyana n’ingorane mu iremwa ry’intanga. Kugira ngo umusore yirinda kugira ibiro byinshi, agomba gukurikiza amabwiriza arimo gukora imyitozo ngororamubiri inshuro nyinshi.

Kutambara imyenda ikanda udusabo bw’intanga

Kwambara imyenda ifashe ku mubiri cyane, by’umwihariko ikanda ubu bubiko bw’intanga bishobora kugira ingaruka ku mitemberere y’amaraso mu mubiri, cyane cyane muri izi ngingo, kuko byongeramo ubushyuhe (temperature).

Urubuga Medical. Net rusobanura ko ubushyuhe bwinshi iyo bugeze kuri izi ngingo, bugira ingaruka ku iremwa ry’intanga ngabo.

Kwirinda kwirambika telefone cyangwa mudasobwa hafi y’udusabo tw’intanga

Ibi bikoresho bikoresha umuriro w’amashanyarazi ni bibi cyane ku mubiri w’umuntu. Iyo ubushyuhe bwabyo bwinjiye mu mubiri cyangwa muri izi ngingo, bituma zicika intege. Muri icyo gihe ubushobozi bwazo bwo kurema intanga buba bukeya. Buri wese agirwa inama yo kwirinda gushyira ibi bikoresha kure n’izi ngingo.

Kurya amafunguro arimo ubutare na Vitamin C

Ibinyabutabire birimo ubutare bwa Zinc na vitamin C bigira uruhare runini mu iremwa ry’intanga. Ubibuze mu mafunguro, iremwa ryazo ntirikorwa neza. Kurya indyo yuzuye ni wo muti ku bashaka kwirinda ibi byago.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *