Nigeria: Boko Haram yarekuye ku bushake abahungu 344 iherutse gushimuta
Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020 warekuye ku bushake abahungu 344 bo muri Nigeria washimuse mu minsi itandatu ishize. Aya makuru dukesha BBC, yayahamirijwe n’umuvugizi wa Leta ya Katsina aba bana bashimutiwemo, Abdul Labaran. Labaran yatangaje ko aba bana bagarutse bose uko bashimuswe, ndetse nta n’umwe ufite ikibazo, igisigaye ari […]
Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 78

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020 yatangaje ko abantu 78 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 3054 byafashwe. Aba barimo 36 babonetse muri Kigali (bahuye n’abanduye), 17 muri Huye, 13 muri Musanze, 5 muri Rubavu, 1 muri Burera, 1 muri Muhanga, 1 muri Nyanza, 1 muri Nyamagabe, 1 muri Gicumbi, 1 […]
Robert Lewandowski yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku Isi

Umunya-Pologne Robert Lewandowski, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku Isi mu mwaka w’imikino wa 2019/20, ahigitse Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari bagihataniye. Lewandowski yegukanye iki gihembo gitangwa na FIFA nyuma yo gufasha Bayern Munich gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Budage no ku mugabane w’Uburayi. Ni ku ncuro ya mbere uyu mugabo yegukanye […]
Iby’ingenzi umusore agomba gukora kugira ngo atazabura urubyaro
Umuryango ufatwa ko wuzuye iyo urimo umugabo, umugore ndetse n’abana (urubyaro). Abubatse ingo hafi ya bose baba bafite icyifuzo cy’uko babyarana, bakarera ndetse bagakuza abana babyaye; mu gihe bitabaye bamwe bagahorana agahinda kadashira, kimwe n’uko hari abanzura gutandukana kuko batabashije kubona uyu musaruro. Kugira ngo nk’umusore yirinde kuzabura amahirwe yo kubyara, ni ngombwa ko asigasira […]
Rusizi: Bamwe mu bangavu batewe inda babuze uko basubira ku ishuri

Bamwe mu bangavu batewe inda bari mu mashuri barataka imibereho mibi n’abana babo kuko ngo n’imiryango yabo itishoboye,:bakavuga ko icyo bifuza cya mbere ari ugusubizwa mu ishuri bakiga, bakagaya abaza bababeshya babandika ngo bazabibafashamo bagategereza bagaheba. Nyuma y’ibiganiro bya bamwe muri aba bana n’abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere barimo Caritas Rwanda, FASACO, Isange One Stop Center ikorera […]
Umujyanama wa Perezida Museveni yakatiwe azira kumubeshyera
Umujyanama bwite wungirije wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Caroline Kembabazi yakatiwe azira kubeshya umuyobozi ushinzwe abakozi muri Komisiyo y’Amatora ko uyu Mukuru w’Igihugu yamutumye kumubwira ko agomba guha akazi abantu batatu. Ishami rishinzwe kurwanya ruswa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, SHACU (State House Anti Corruption Unit) ni ryo ryemeje amakuru y’ikatirwa rya Kembabazi […]
Nyamasheke: Mwarimu yasabye ikiruhuko kuko ‘Imana imubuza’ kubahiriza amabwiriza ya Covid-19
Umwarimu witwa Nshimiye Schadrack wigisha mu Kigo cy’Amashuri cya Binogo giherereye mu Murenge wa Mahembe w’Akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa 16 Ukuboza yandikiye Umuyobozi w’Akarere amusaba ikiruhuko kuko ngo “amategeko y’Imana amubuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.” Mu ibaruwa yandikiye uyu muyobozi w’Akarere, yagize ati: “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe ikiruhuko […]
Byinshi kuri operasiyo Free Shebelle yamaze amasaha 10, amapeti ntacyo akivuze

Operasiyo Shebelle ni igikorwa cyahuriyemo igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icy’ u Burundi na Somalia hagamijwe kubohora agace Shebelle kari karabaye indiri y’intagondwa za Al- Shabaab mu 2012. Gutegura iki gitero byamaze amezi abiri, buri ruhande rutanga umusanzu uko iki gitero cyazagenda, hategurwa intwaro ndetse hanasubirwamo uko kizagenda abasirikare bose bavanze hirindwa ko bazarasana hagati yabo […]
Umukobwa uvuga ko Maradona yaba ari se yatumye ishyingurwa rye rikomeza gutinzwa
Umurambo w’igihangange nyakwigendera Diego Maradona ntabwo ugishyinguwe vuba nyuma y’aho umukobwa w’imyaka 25 witwa MagalĂ Gil atangarije ko Maradona yaba ari se agasaba ko habanza gukorwa ibizamini bya AND urukiko rukabiha umugisha. Maradona yapfuye mu kwezi gushize ku itariki 25 Ugushyingo azize umutima ku myaka 60 y’amavuko. Nyuma y’ikirego cyatanzwe n’uyu mukobwa Gil, urukiko rwanzuye […]
Gatsibo/Gitoki: Barashinja gitifu kubishyirira mu byiciro by’ubudehe
Bamwe mu baturage bo Midugudu ya Nganji na Gikomero mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kabo, Muhire Etienne ari we uri kubishyirira mu byiciro by’ubudehe. Umwe muri aba baturage, Jean Bosco Nzabonimpa kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2020 yatangarije BWIZA ko bafite […]
Abafatira ibihano abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID ndabashyigikiye, ndetse cyane_Minisitiri Shyaka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yahaye rugari abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo mu zindi nzego zitandukanye baca amande abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19; ababwira ko abashyigikiye mu gihe cyose ntawe bazaba bahora ubusa. Minisitiri Shyaka yabigarutseho ku wa Gatatu, mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’inzego zirimo Za Minisiteri y’Ubuzima, Ubutegetsi bw’Igihugu, Siporo, Ubucuruzi n’Inganda ndetse […]
Tom Cruise yatonganyije abamufasha gutegura Mission: Impossible 7 kubera Covid-19

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare, Tom Cruise yatonganyije bikomeye bamwe mu bantu barimo gukorana nawe mu ifatwa ry’amashusho y’igice cya 7 cya filimi ye yakunzwe, Mission Impossible, ndetse abakangisha kubirukana mu kazi mu gihe baba bakomeje kwitwara nk’abadahangayikishijwe n’icyorezo cya Covid-19. Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyashyize ahagaragara amajwi yafashwe, aho Tom Cruise yumvikana agira […]
Meddie Kagere yeseje umuhigo ukomeye muri shampiyona ya Tanzania
Rutahizamu w’Ikipe y’igihugu’Amavubi’, Meddie Kagere, yeseje umuhigo wo gutsinda ibitego 50 muri shampiyona ya Tanzania nyuma y’imyaka ibiri n’igice amaze ayikinamo. Kagere yatsinze igitego cya 50 mu mukino w’ikirarane cya shampiyona ya Tanzania (Tanzania Vodacom Premier League) wahuzaga Simba SC akinira na KMC FC ikinamo Mugiraneza J. Baptiste. Igitego cyo kuri Penaliti yo ku munota […]
Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
Abize mu mashami y’uburezi muri Kaminuza ya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) bari mu gahinda batewe no kuba guhera mu Kuboza 2019 batacyemererwa guhatanira imyanya y’akazi yashyizwe ku isoko ry’umurimo, bagasaba ko byibuze bahabwa amahirwe nk’aherutse guhabwa “abatarize uburezi n’abataratsinze ibizamini”. Aba bavuga ko ibibazo bita “akarengane’ byatangiye mu Kuboza 2019, ubwo […]
Umugore ari mu rukiko yishyuza umugabo we n’umuhungu we asaga miliyoni 500 £

Tatiana Akhmedov, wahoze ari umugore w’umuherwe w’Umurusiya, Farkhad Akhmedov, arishyuza akayabo ka miliyoni 450ÂŁ (Amapound yo mu Bwongereza) nyuma yo gutana n’umugabo we, ndetse akaba anakurikiranye umuhungu we mu mategeko amwishyuza hafi miliyoni 70. Tatiana Akhmedova w’imyaka 48 avuga ko uwahoze ari umugabo we, umucuruzi Farkhad Akhmedov w’imyaka 65 y’amavuko, afite imitungo ihishe kandi agashinja […]
Lt. Col. Abega wa FDLR yaba akwiriye gufatwa nka Gen. Rwarakabije
Mu iburanishwa ryo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 umwavoka wa Lt Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega wari ushinzwe iperereza mu mutwe wa FDLR, Elias Habimfura yabwiye urukiko ko umukiriya we akwiriye gufatwa nka Gen. Paul Rwarakabije wigeze kuyobora FDLR nyuma agataha, agahabwa umwanya muri RDF ndetse na RCS. Ni urubanza Abega areganwamo […]
Tanzania nta kizere ifitiye inkingo za Covid-19
Igihugu cya Tanzania cyatangaje ko kidateganya gutumiza inkingo za Covid-19, ahubwo izakoresha ibyatsi byo mu gihugu ikomeje gukoraho ubushakashatsi. Gerald Chami, umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima muri Tanzania, yabwiye The East African ko bafite impungenge ku nkingo zitumizwa mu mahanga bibaza niba nta bibazo ziteza ku buzima kandi niba ari ingirakamaro. Bwana Chami yatangaje ko izo […]
Igisirikare cya Uganda n’icy’u Bufaransa byasoje indi myitozo yo kurwanira mu misozi

Igisirikare cya Uganda, UPDF, gifatanyije n’igisirikare cy’u Bufaransa byasoje imyitozo yo kurwanira mu misozi byari bimazemo iminsi irindwi . Muri iyi myitozo abasirikare bagombaga kuzamuka Umusozi wa Rwenzori bakagera ku gasongero kawo. Bimwe mu bikorwa byibanzweho muri iyi myitozo harimo ijyanye n’ubutabazi bw’ibanze, kwita ku bikoresho biturika gitunguranye (Improvised Explosive Devises), imirwanire no gukora ibikorwa […]
Uwari Visi Meya washinjwe kwanga urumuri rw’ikizere yagizwe umwere
Nyuma y’imyaka ibiri ari muri gereza, uwahoze ari visi meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse kuri ubu ari kwidegembya nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire. Mukansanga yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yavugwagaho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 2018. Urukiko rwemeje ko amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa […]
José Mourinho yaciye agahigo kagayitse yaherukaga muri 2012 atsinda FC Barcelona
Umutoza JosĂ© Mourinho mu gice cya mbere cy’umukino ikipe ye ya Tottenham yaraye itsinzwemo na Liverpool, yaraye itanze amapase 75 mu minota 45 y’igice cya mbere, aca agahigo ko gutanga pase nke mu mukino yaherukaga muri 2012 ubwo yatozaga Real Madrid. Icyo gihe Real Madrid yakinaga na FC Barcelona itanga amapase 54 mu minota 45 […]
Pakistan: Abafata abagore ku ngufu bazajya bashahurwa
Perezida wa Pakistan. Arif Alvi yemeje itegeko rishya rigamije kurwanya ifatwa ku ngufu ry’abagore, aho uzajya ahamwa n’iki cyaha azajya ashahurwa hakoreshejwe imiti. Ibi ariko nanone nk’uko ibitangazamakuru byo muri Pakistan byabigarutseho, bigamije kwihutisha imanza no gufata ingamba nshyashya mu guhangana no gufata ku ngufu abagore. Iri tegeko rivuga amazina y’abahamwe no gufata ku ngufu […]
Ukwitana bamwana mu rubanza rwa Phocas Ndayizera na bagenzi be
Abagize itsinda rya 13 baregwa mu rubanza rwitiriwe Phocas Ndayizera bamaganye igifungo cya burundu basabiwe n’ubushinjacyaha buvuga ko bemeye ibyaha baregwa, ingingo bo baterwa utwatsi buri wese akavuga ko atigeze yemera ibyaha nk’uko ubushinjacyaha bubivuga. Baburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, uwabimburiye abandi Martin Munyensanga yabwiye urukiko ko yatunguwe n’igifungo cya burundu yasabiwe kandi yiyumva nk’umwere. Yavuze […]
Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020 yasobanuye impamvu Perezida Paul Kagame atari we warekura Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubutabera bw’iki gihugu. Bigaragara mu ibaruwa Ministiri Busingye yanditse asubiza Carolyn B. Maloney uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), tariki […]