Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 y’amavuko, isezerewe mu irushanwa ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA U17), nyuma y’aho Djibouti inganyirije na Tanzania.
Uyu mukino wahuzaga Tanzania kuri uyu wa 18 Ukuboza 2020, urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Harimo icyo umukinnyi wa Djibouti witwa Abdek Mouhoumed yitsinze ku munota wa 33 ndetse n’ikindi Moktar Djama yishyuye ku munota wa 80.
Ku mukino wa mbere wabaye tariki ya 14 Ukuboza 2020, Amavubi yatsinzwe na Tanzania ibitego 3-1, umukino wa kabiri wayahuje na Djibouti banganya 0-0.
Ku mpamba y’inota rimwe, Amavubi yari atagereje amahirwe ya nyuma yagombaga gukesha Tanzania, mu gihe yari gutsinda Djibouti ku buryo umukino wari kubonekamo ikinyuranyo cy’ibitego birenze 2.
Gutsindwa kwa Djbouti ikagira umwenda w’ibitego birenze 2, kwari gutuma Amavubi ari ku mwanya wa nyuma azamuka ku wa kabiri, agakomeza muri ½ cy’irushanwa.
Urugengo rw’Amavubi muri CECAFA U17 y’uyu mwaka rurangiye uyu munsi. Irushanwa riri kubera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Rubavu (Umuganda Stadium).


