Goma: Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Theoneste Gakuru, yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Theoneste Gakuru Bahati, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 16 Ukuboza 2020 yarokotse urupfu ubwo abantu bitwaje imbunda bari kuri moto bamutegaga bakayimutunga agakizwa n’amafaranga menshi yari afite n’ibindi bintu. Ibi byabereye i Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango ufasha imfubyi ahagarariye rivuga ko Bahati ameze neza nyuma yo gutegwa n’agatsiko k’abajura batemenyekanye ahagana kuri Institut Isidore Bakanja, mu gace ka Kyeshero, mu Mujyi wa Goma.

Iri tangazo ryagize riti “Abantu batagendera ku mategeko bari bafite imbunda, bagendaga kuri moto, baramuhagaritse, baramuhutaza mbere yo kumutunga imbunda. Bamutwaye amafaranga menshi, imashini ya laptop na telephone ya androide mbere yo kuburirwa irengero babifashijwe na moto yabo”.

Uyu muryango Bahati akuriye witwa Orphan Voice Center ukomeza wamagana iki gitero cyagabwe ku mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu igira n’uruhare mu kurinda abana b’imfubyi n’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu Times ikomeza ivuga.

Wakomeje usaba ko Bahati yarindwa kimwe n’abandi bakora mu bikorwa by’ubutabazi bifitiye inyungu Abanyekongo. Basabye kandi iperereza ryimbitse kugirango aba bagizi ba nabi batabwe muri yombi bashyikirizwe ubutabera.

Umujyi wa Goma ukaba ukomeje kumvikanamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byiganjemo ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa abantu bavuga rikijyana.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, umuvunjayi nawe yakomerekejwe n’amabandi mu gace ka Bujovu bituma haduka imyigaragambyo mu gace ka Majengo, mu Mujyi wa Goma rwagati.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *