Gregg Schoof, umuvugabutumwa w’Umunyamerika wari warashinze Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) yafunzwe imiryango nyuma y’ikiganiro kitavuzweho rumwe cyafashwe nk’ikibasira igitsinagore, aravuga ko agiye gushinga andi maradiyo n’insengero muri Uganda aho yimukiye nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda.
Mu ibaruwa we yatambukijwe kuri uyu wa Kane ku rubuga rwa ‘Fundamental Baptist Missions International’ yatangaje ko umuryango we uteganya gufungura andi maradiyo n’insengero muri Uganda kandi yamaze kubona inkunga yo gukoresha ibi bikorwa.
Yagize ati “Mu Rwanda twarirwarizaga, ariko muri Uganda, hari amatorero menshi dushobora gukorana,”
Schoof wamaze gushinga muri Uganda umuryango utegamiye kuri leta yise Mount Gerizim Baptist Ministries, akomeza agira ati “ kuva kuri radio twari dufite mu Rwanda, ndakifitiye urukundo ubuvugabutumwa bwo kuru radio…ndi kureba mu mijyi irindwi itandukanye aho twatangiza amaradiyo n’abapasiteri bo mu gihugu.” Yongeyeho ko banateganya gushinga radio eshatu mu Burundi.
Mu Rwanda, Radio Ubuntu Butangaje yafunzwe mu 2018 nyuma y’aho umwe mu banyamakuru bayo, Nicolas Niyibikora, atangarije ko “abagore ari yo nkomoko y’ibibi byose”, bituma Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kiyambura uruhushya rwo gukorera mu Rwanda.
Schoof kandi yari afite urusengero mu Rwanda rwafunzwe mu nkubiri yajyanye n’izindi nsengero nyinshi kubera kutuzuza amabwiriza y’umujyi ajyanye no gukumira urusaku no kwita ku isuku.



2 Responses
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, Schoof agiye gushinga andi maradiyo muri Uganda
Habuze gukurikiranwa uwabivuze hafungwa Radio?Ibintu bikorwa aha mu Rwanda ntawamenya,Ese ntabanyamategeko bahari?ngo bakemure ibibazo nk’ibi.
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, Schoof agiye gushinga andi maradiyo muri Uganda
Habuze gukurikiranwa uwabivuze hafungwa Radio?Ibintu bikorwa aha mu Rwanda ntawamenya,Ese ntabanyamategeko bahari?ngo bakemure ibibazo nk’ibi.