Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke bemerewe na perezida igeze ku musozo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage ba Ndiza, mu Karere ka Muhanga, barishimira ko batazongera gukora ibirometero bajya gushaka serivisi zo kwa muganga, nyuma y’aho Ibitaro bya Nyabikenke bemerewe na Perezida wa Repubulika bizatwara agera kuri miliyari 7 bigiye kuzura.

Aba baturage bakoraga urugendo rurerure bakajya i Kabgayi no mu Karere ka Gakenke bagiye gushaka serivisi zo kwa muganga nko kubyara, n’ubundi buvuzi rusange.

Ubwo umukuru w’igihugu yabasuraga mu 2015, bimwe mu byo abaturage bamusabye n’uguhabwa ishuri n’ibitaro. Nyuma y’imyaka itanu ibitaro bisa nk’ibyuzuye nyuma y’aho mu 2018 rwiyemezamirimo wari warahawe akazi ko kubyubaka yataye akazi Igisirikare cy’u Rwanda kigafata uyu mushinga.

Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Taarifa ikomeza ivuga, abayobozi b’Akarere ka Muhanga bavuga ko abubatsi ubu barimo gushyiramo ibikoresho, bakaba kandi bazanubaka inzu zo gucumbikira abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro.

Igice cya Ndiza kigizwe n’imirenge itanu, gituwe n’abaturage basaga 100,000. Ibitaro nibiramuka bitangiye gukora, abaturage bazaba babasha kubona serivisi zose zo kwa muganga ahantu hamwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *