U Rwanda rwijeje Tanzania gukomeza gukoresha Icyambu cya Dar es Salaam

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasezeranyije Tanzania ko izakomeza gukoresha Icyambu cya Dar es Salaam kuko ishima serivisi zitangirwa kuri iki cyambu kinyuzwaho 80% by’ibyo igihugu gitumiza mu mahanga.

Ibi Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba, yabitangarije Dodoma kuri uyu wa Gatanu ushize nyuma yo guhura no kugirana ibiganiro na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Prof. Palamagamba Kabudi.

Muri ibi biganiro nk’uko tubikesha ikinyamakuru Mwananchi, Ambasaderi Karamba yaboneyeho akanya ko kwibutsa Prof. Kabudi inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2021) iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2021, amubwira ko azaba ari amahirwe ku banyemari b’Abanyatanzaniya n’Abanyarwanda.

Ku ruhande rwe, Kabudi yavuze ko Tanzaniya izakomeza gushyiraho uburyo bwiza bwo gushora imari n’ubucuruzi ku bihugu bituranye n’abandi bishingikiriza kuri Tanzania mu kwakira no kohereza imizigo yabo aho Tanzania yagiye ikoresha indege z’u Rwanda mu kohereza ibicuruzwa by’amafi mu gihe iteganya kugura izayo mu rwego rwo kwihutisha ubucuruzi mu karere ka Afrika y’iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *