Ubwumvikane bucye ku ishyingurwa ry’uwahoze ari perezida wa Ghana

Sangiza iyi nkuru

Hakomeje kuvugwa ubwumvikane bucye ku ishyingurwa ry’uwahoze ari Perezida wa Ghana, Jerry Rawlings, aho umuryango we n’abayobozi gakondo batarabasha kumvikana aho azashyingurwa nyuma y’ukwezi gusaga apfuye.

Umuyobozi w’ikirenga wa nyuma w’akarere ka Volta, Togbe Nakakpo Dugbaza VIII, avuga ko uwahoze ari perezida agomba gushyingurwa muri imwe mu masambu ye.

Impamvu ye? Togbe Nakakpo Dugbaza VIII yatangaje ko uwahoze ari perezida yamwibwiriye aho yifuza gushyingurwa muri imwe mu masambu ye yavuzwe.

Mu ibaruwa yageneye rubanda, uyu muyobozi yahishuye ko Jerry Rawlings yari umuntu ukunda ‘nature’ kandi ko yishimiraga amazi n’imigezi. Togbe avuga ko yanagerageje guhindura igitekerezo cya Rawlings kuko ikirwa ashaka gushyingurwaho kiriho n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Akosombo.

Kugeza uyu munsi nk’uko tubikesha Afrikmag, ntiharemezwa itariki yo gushyingura Rawlings. Itangazamakuru ryo muri Ghana rivuga ko umuryango we n’Inama y’abakurambere bo mu karere ka Volta batumvikana neza ku itegurwa ry’ishyingurwa rimukwiriye.

Jerry Rawlings wabaye n’Intumwa idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, yapfiriye Accra muri Ghana, ku itariki 12 Ugushyingo 2020 ku myaka 73.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *