Uyu mugore ufunzwe ni umugore wa Roger Nduwimana, umuyobozi w’ishuri ry’ibanze i Karinzi, muri Komini n’Intara ya Bubanza mu burengerazuba bw’U Burundi.
Uyu mugabo arashakishwa cyane n’ubushinjacyaha. Yatanzwe n’umukozi wa komini uvuga ko yamuhaye ibizamini. Abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko aka ari akarengane nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, izina rya Roger Nduwimana ryumvikanye cyane ku Cyumweru gishize mu iburanisha ku rubanza rw’ubujura bw’ibizamini mu cyumweru gishize.
Abashinjacyaha bati “Umukozi wa komini witwa André Bikorimana yahisemo kwerekana umuntu wamuhaye impapuro zanditseho ibizamini zafashwe nk’ubujura. Amaherezo byaje kumenyekana ko yari umuyobozi w’ishuri ry’ibanze rya Karinzi. Abapolisi baramushakishije baramubura, bata muri yombi umugore we.”
Abaharanira uburenganzira bwa muntu baho bavuga ko barenze ku mategeko. “Icyaha ni gatozi. Ubushinjacyaha bufunze umuntu w’inzirakarengane.”
Umwe mu bakekwaho iki cyaha cy’ubujura bw’ibizamini afungiye muri gereza y’intara, mu gihe umwarimu wo mu ishuri ryisumbuye rya Bubanza nawe wafashwe muri iyi dosiye yararekuwe nyuma kubura ibimenyetso byerekana uruhare rwe muri iki kibazo.
Kuva kuri uyu wa Mbere, abanyeshuri bo muwa 4 barakora ibizamini bishya.


