Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora yo mu gihugu cya Centrafrica abe, inyeshyamba zo mu mutwe wa UPC (Unité pour la paix) zamaze kwigarurira Umujyi wa kane muri iki gihugu witwa Bambari. Guverinoma ikaba yamagana ibikorwa bigamije guhirika ubutegetsi mu gihe inyeshyamba zigenzura 2/3 by’igihugu zarushijeho guhagurukira ubutegetsi buriho.
Iyi nkuru dukesha France24 iravuga ko ibitero byubuye kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Ukuboza muri Centrafrica ndetse Umujyi wa kane munini mu gihugu uhita wigarurirwa n’inyeshyamba. Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rwohereje izindi ngabo zo gufasha guhagarika kugerageza guhirika ubutegetsi.
Umujyi wa Bambari uherereye mu birometero 380 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Umurwa mukuru, Bangui, wafashwe kuri uyu wa Kabiri n’umutwe wa UPC, umwe mu mitwe myinshi yitwaje intwaro igenzura 2/3 by’igihugu. Mu burengerazuba bw’igihugu, indi mitwe itatu yihuje nayo yigaruriye imihanda mikuru igaburira umurwa mukuru.
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, imirwano yo kuri uyu wa Kabiri yabereye muri zone ebyiri, kandi Bambari yafashwe nta rugomo rukorewe abaturage nubwo inyeshyamba zasahuye ibiro bya polisi, ibya jandarumori n’inzu z’abantu runaka nk’uko Umuyobozi wa Bambari, Abel Matchipata yabitangarije AFP.
Biravugwa kandi ko imirwano hagati y’igisirikare cya leta zifashijwe n’ingabo za Minusca yamaze amasaha abiri gusa nk’uko byemezwa na Loni.


