Indege zigera kuri 19 z’u Bushinwa n’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri zinjiye mu buryo butemewe mu kirere cya Koreya y’Epfo mu cyasaga nk’imyitozo ihuriweho, ariko bituma igisirikare cyo mu Kirere cy’iki gihugu (Koreya y’Epfo) cyohereza indege z’indwanyi muri iki gice nk’uko byemejwe nabagaba b’ingabo .
Indege enye z’Abashinwa zo mu bwoko bwa bombardiers H-6, nizo zabanje kwinjira muri zone y’imenyekanisha ry’ubwirinzi bwo mu kirere cya Koreya y’Epfo izwi nka KADIZ, mu nyanja y’uburasirazuba ahagana saa mbiri z’igitondo nk’uko bitangazwa n’igisirikare.
Muri rusange, ngo indege 15 z’Abarusiya zirimo bombardiers Tu-95 n’izindi zo mu bwoko bwa A-50 nazo zaje kuva mu majyaruguru zinjira mu kirere cya Koreya y’Epfo ziva muri iki gice ahagana saa 15h20 nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Yonhap.
Amakuru aravuga ko ibi bihugu byombi bisa nk’ibyari mu myitozo ihuriweho. Ubuyobozi bw’ingabo za Koreya y’Epfo buvuga ko igisirikare cyo mu kirere cyohereje indege z’indwanyi ngo zikumire ko hagira ibintu bibi biba by’impanuka.
Abayobozi bavuga ko mbere y’uko indege zinjira muri KADIZ, Igisirikare cy’u Bushinwa cyabwiye Koreya y’Epfo ko indege zacyo zikora imyitozo isanzwe.
Koreya y’Epfo n’u Burusiya ariko ntabwo bifite umurongo wa gisirikare bivuganiraho.
Bavuze ko impande zombi zishaka gushyiraho uwo murongo hagati y’ingabo zirwanira mu kirere kugira ngo zijye zihanahana amakuru yo mu kirere.
“Twahamagaye ba attachés militaires b’ibihugu byombi tugaragaza impungenge zacu kuri iki kibazo,” ibi byatangajwe n’umukozi muri minisiteri y’ingabo wongeyeho ko na minisitiri w’ububanyi n’amahanga yanenze, mu nzira ya dipolomasi, imyitwarire y’u Bushinwa n’u Burusiya yo kwinjira mu kirere cyabo nta ruhushya.
Ngo si ubwa mbere indege z’igisirikare cy’amahanga zinjiye muri iyi zone ya KADIZ. Ubuheruka hari muri Kanama ubwo na none indege 2 z’intambara z’Abarusiya zahageraga zikahamara iminota igera kuri 30 mbere yo kwerekeza mu kirere cy’u Buyapani.


