Abantu bagera kuri 33 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu Kiyaga cya Albert, muri Teritwari ya Mahagi, mu Ntara ya Ituri, mu gihe abagera kuri barindwi ari bo bamaze kubarurwa barokotse.
Adubangu Vital, Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Sheferi ya Wangongo, aravuga ko ubu bwato bwakoreshejwe impanuka n’umuyaga ukomeye bwari buturutse muri Uganda, mu gihugu cy’abaturanyi nk’uko bitangazwa na 7SUR7.CD.
Amakuru yari yashyizwe ahagaragara aturuka muri Uganda muri iki gitondo yo yavugaga ko abantu 14 bapfuye abandi baburiwe irengero.
Adubangu Vital yagize ati “Ibi byabaye mu gicuku ubwo abenegihugu bacu bavaga muri Uganda berekeza muri DRC. Umuyaga mwinshi wadutse kandi ibi byateje ibyabaye.
Kugeza ubu tumaze kwandika umubare w’agateganyo w’abapfuye 33 n’abarokotse 7, bajyanwe i Kolokoto. Ariko imirambo y’abapfuye iragarurwa mu miryango yabo kugira ngo bashyingurwe”.
Nk’uko bitangazwa n’iyi sosiyete sivile, abahuye n’iyi mpanuka, bari biganjemo abacuruzi, bari baraheze muri Uganda kubera amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bashaka kugaruka muri RDC bitwikirye ijoro ariko ntibyabahira.


