Abategetsi bakomeye muri Uganda, barimo Ambasaderi w’iki gihugu muri Loni, Adonia Ayebare, ndetse n’Umugaba mukuru w’umutwe ushinzwe kurinda Perezida Museveni akaba n’umuhungu we, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, bakomeje kwibasira Umuyobozi wa Human Rights Watch n’abandi bita abakoloni bashinja gukomeza kwivanga mu bibazo bya Uganda. Kainerugaba we akaba yibukije ubutumwa Maj. Gen. (RIP) Fred Rwigema afatanyije na se wabo, Salim Saleh bashyikirije ubutegetsi bari bagiye gukuraho, bashinjaga gukorera mu kwaha kw’abakoloni, babusaba kuyamanika cyangwa bugasenywa.
Byose byatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 27 Ukuboza nyuma y’ubutumwa, Umuyobozi wa HRW, Ken Roth yatambukije kuri twitter anenga icyemezo cyo gusubika ibikorwa byo kwiyamamaza muri Kampala no mu tundi turere 10 twibasiwe cyane na Covid-19, ashimangira ko Museveni atewe impungenge na Bobi Wine avuga ko ashyigikiwe n’abantu benshi.
Ambasaderi Ayebare ati “Turabinginze ntimwivange mu nzira y’amatora ya Uganda n’igisubizo cya Uganda kuri Covid, ntidukeneye kutizera kwanyu,”
Nk’uko tubikesha Chimpreports, Ambasaderi Ayebare yakomeje agira ati “Amatora ni ayacu kandi tuzamera neza.”
Ku ruhande rwe, nawe abinyujije kuri twitter, umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuyobozi w’ingabo zishinzwe kumurinda, yavuze ko abakoloni bagerageza guhindura imirongo yabo ariko buri Munyafurika wese ukunda igihugu cye azi abo aribo, kandi Abanyafurika iteka bazatsinda abifuza kubayobora muri byose.
Aha niho yahereye yibutsa ubutumwa intwari za NRA, zirimo Fred Rwigema, zoherereje guverinoma barwanyije avuga ko yakoreraga mu kwaha kw’abakoloni.
Ati “Kuwa 14 Mutarama 1985, intwari zikomeye za NRA zohereje Guverinoma yari irangajwe imbere n’abakoloni ya UNLA ubutumwa buvuye mu ishyamba! Afande Rwigyema na Afande Saleh bohereje ubu butumwa kuri Col. Eric Odwar. ‘Turaje, muyamanike cyangwa murimburwe!’”
0n the 14th of January 1985, the greatest heroes of the NRA sent the colonialist dominated UNLA a message from the bush! Afande Rwigyema and Afande Saleh sent this message to Col. Eric Odwar. 'We are coming, surrender or be destroyed!' pic.twitter.com/PJrbhBPtJw
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) December 27, 2020
Yari yabanje gutambutsa ubundi butumwa avuga ko Gen Fred Rwigema ari umwe mu bagabo bakomeye yamenye kandi atazibagirwa, ashimangira ko yari intwari kandi n’umuntu yakwita se wabo.



4 Responses
Turaje, muyamanike cyangwa murimburwe – Rwigema na Salim Saleh
Waruziko kuvuga ibigwi afande fred mu Rwanda bibujijwe?
ubwo fille yawe kwa bwana mukuru ayibitse mubindi bigarasha
Turaje, muyamanike cyangwa murimburwe – Rwigema na Salim Saleh
Bibujijwe na nde? Ntari mu ntwari z’igihugu? Ba mureka itiku ntacyo rimaze!
Turaje, muyamanike cyangwa murimburwe – Rwigema na Salim Saleh
Bibujijwe na nde? Ntari mu ntwari z’igihugu? Ba mureka itiku ntacyo rimaze!
Turaje, muyamanike cyangwa murimburwe – Rwigema na Salim Saleh
Waruziko kuvuga ibigwi afande fred mu Rwanda bibujijwe?
ubwo fille yawe kwa bwana mukuru ayibitse mubindi bigarasha