Mu iperereza ryacyo ryimbitse, ikinyamakuru Taarifa cyandikirwa mu Rwanda kiravuga ko umunyemari Paul Muvunyi, ufunzwe kuva ku itariki 24 Ukuboza 2020 yaba arimo kuzira ubutaka yaguze mu 2013, kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, mu gihe ubugenzacyaha bwavuze ko bwamufashe bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Ni ubutaka bivugwa ko yaguze miliyoni 2 Frw ku muryango utuye mu Kagari ka Gisura, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi hafi y’Ikiyaga cya Kivu, hakabaho amasezerano y’ubugure nk’uko bisanzwe hagati y’ugura n’ugurisha
Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma haje umuntu [bivugwa ko ari umukobwa] arega avuga ko uwagurishije [ni musaza w’uwo mukobwa] yagurishije ubutaka yirengagije ko afite mushiki we, ntiyamushyira mu bagize uruhare kuri uwo mutungo yagurishije.
Ku kijyanye no gukoresha impapuro mpimbano Muvunyi aregwa, umunyamategeko wavuganye na Taarifa avuga ko ‘iyo bigaragaye ko runaka yaguze ikintu ukiguze n’uwiyita ko ari nyiracyo cyangwa ahagarariye abazungura, nyuma bikavugwa ko mwakiguze atari icye, icyo gihe amasezerano y’ubugure ateshwa agaciro bisabwe n’ubifitemo inyungu.’
Avuga ko iyo bigaragaye ko uwagurishije icyo kintu atari afite ububasha bwo kukigurisha, ubifitemo inyungu atanga ikirego ku rukiko rubifitiye ububasha rugatesha agaciro ubwo bugure.
Hamenyekanye rero ko Muvunyi kugeza ubu atazi ufite inyungu muri iki kirego kuko nta muntu wo mu muryango wamugaragarije ikibazo k’ubugure, ahubwo ko we yamenye iby’intambamyi ari uko abonye umuguzi.
Ku ruhande rwarwo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko ibyo bikiri mu iperereza. Gusa, ivuga ko Muvunyi yafashwe mu rwego rw’ubugenzacyaha nyuma yo kubona amakuru ko yaba yarakoresheje impapuro mpimbano dosiye ye ikazashyikirizwa ubushinjacyaha vuba.
Muvunyi ariko, we yabwiye RIB ko uwaba afite ikibazo kuri kiriya kibanza cyangwa agishaka yagitwara ariko akagira amahoro.
Ati: “Bansubize amafaranga yange mbahe ikibanza cyabo cyangwa niba ntayo bafite bazagisubirane ngire amahoro.”
Inkomoko y’ikibazo
Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kivuga, ikigo gikora ubucukuzi bwa Gaz methane (KivuWatt) cyaguriye abaturage bari begereye ikiyaga cya Kivu, ari naho hari y’isambu Muvunyi yaguze, biba ngombwa ko nawe ajya mu bagomba kugurirwa bemeranya miliyoni 6,8 Frw .
Abo muri KivuWatt bagiye gusuzuma muri RDB kugira ngo barebe niba nta nzitizi ziri mu kibanza cye basanga irimo ariko ntiyamenya uwatanze iyo ntambamyi.
Bamumenyesheje ikibazo arabyumva abasaba ko niba ari uko bimeze amafaranga bayashyira mu kigega cya Leta.
Amakuru agera kuri Taarifa akaba yemeza ko hari umuntu wagiye kuvugana n’uriya muryango w’i Karongi ngo wemeze ko hari umwe mu bagize umuryango waburagamo ubwo Muvunyi yaguraga bituma havuka intambamyi mu kugurisha ikibanza cye.
Umunyemari Muvunyi kandi mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yandikiye ibaruwa inzego zitandukanye zirimo na perezidansi, asaba kurenganurwa mu kibazo kimaze imyaka 12 yari afitanye n’ikigo cy’ubucuruzi cy’ingabo z’igihugu kizwi nka Horizon.
Muri iyo baruwa yo kuwa 11 Gashyantare 2020, yasobanuye ukuntu yaguze uruganda rwa Sopyrwa ubwo leta yeguriraga abikorera ibigo byayo, nyuma leta ikanzura ko adafite ubushobozi bwo kucyagura no gushora mu kongera umusaruro, birangira Horizon imuguriye ariko imusigaramo amadorali 597,890, birangira hitabajwe urukiko mu 2011 ngo yishyurwe aya mafaranga ariko ntiyayabona.
Horizon yavugaga ko ubwo baguraga atigeze ayimenyesha ko afite imyenda y’imisoro, bikarangira Rwanda Revenue irimo kuyishyuza.
Umwanzuro wa nyuma w’Urukiko rw’Ikirenga wo mu 2019 wategetse Muvunyi guhita yishyura miliyoni 500 z’Amanyarwanda.
Icyo gihe nta mafaranga yari afite, yiyemeza gutanga imitungo ye ifite agaciro ka miliyoni 900 nk’ingwate mu gihe ashakisha amafaranga yo kwishyura umwenda.
Mu gihe ibibazo byari bikomeje, Muvunyi yari hafi kubona inguzanyo muri IFC y’amafaranga asaga miliyoni 7 z’amadolari yo gushora muri Hotel muri Pariki y’Igihugu y’Akagera no kwagura zimwe mu nzu ze.
Iyi nguzanyo ariko yagombaga kuyibona ari uko atanze ingwate yafatiriwe mu mitungo ye.
Nibwo yaje kumenya ko imitungo yari yatanze nk’ingwate mu kibazo cya mbere isa nk’iyashyizwe mu maboko ya Horizon kuko nta kintu yagombaga kuyikoraho itabizi.
Bikavugwa ko mu buryo budasobanutse Horizon yari yandikiye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka gufatira imitungo yose itimukanwa ya Muvunyi.
Muvunyi yagerageje no kwegera ikigo cy’ubutaka na Horizon ngo bakemure iki kibazo mu bwumvikane ariko ntacyo byatanze.
Byabaye ngombwa ko abanza akishyura miliyoni 500 Frw babona kumurekurira imitungo yose hasigaye isaha imwe ngo hatezwe cyamunara imwe mu mitungo ye.
Gusa, ntihazwi niba amakimbirane hagati ya Paul Muvunyi na bimwe mu bigo bya Leta bishingiye ku nyungu z’abayobozi b’ibyo bigo ku giti cyabo cyangwa niba ari ku nyungu zifitiye abaturage akamaro.
Col. (Rtd) Eugene Ruzibiza, umwe mu bareganwa na Paul Muvunyi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, we bivugwa ko yaba ari we waranze iki kibanza cyo ku Kivu Muvunyi yaguze nubwo abanyamategeko bavuga ko iki atari icyaha, hakaba hategerejwe uko bizagenda ikibazo nikigera imbere y’urukiko.

10 Responses
Ese koko ibi hari aho bihuriye n’itabwa muri yombi ry’umunyemari Paul Muvunyi?
Nukuri uyu mugabo arenganurwe rose nibiba ngombwa na nyakubashwa perezida wa repuburika y’urwanda Paul Kagame amugoboke kuko ndumva aburana nabantu bashaka inyungu zabo Atari iza reta cyangwa umuryango nyarwanda.

Ndumva uyu mugabo ari umwere rwose ahubwo narenganurwe kndi any shinganishe kuko ndumva afite abamugendaho beshi yazanagirirwa nabi

Mwongeye kwirirwa njye ndumva ibi bintu koko niba arukuri Muvunyi ari or agiye kuburana nabantu bafite inyungu zabo, ariko reka dutegereze ikirego nyirizina nikigera murukiko tuzamenya uko ikibazo kimeze neza

Muvunyi bakumanure Mageragere wumve uko akarengane karyoha! wafungishije abanya Karongi benshi mu karengane, basangeyo musangire ubusharire bwa gereza!

Narenganurwe rwose ni inyangamugayo Umuntu wemera guhara ubwo butaka ariko akagira Amahoro..
Imana imirengere Abacamanza nibananirwa kumurenganura.