aero-legends-website-design-42-1.jpg

Hazel Hill: Umukobwa w’imyaka 13 wahesheje intsinzi u Bwongereza mu Ntambara ya II y’Isi

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2020, u Bwongereza bwizihije imyaka 80 yari ishize hatangiye Urugamba rw’u Bwongereza (Battle of Britain), mu Ntambara ya II y’Isi yose, rwahuje igisirikare cyo mu Kirere cy’u Bwongereza (RAF) n’Igisirikare cyo mu kirere cy’Abanazi, aho umwana w’umukobwa w’imyaka 13, Hazel Hill tugiye kugarukaho yagize uruhare mu gutegura indege z’intambara zakoreshejwe bigaha intsinzi igihugu cye.

U Bwongereza bwatsinze urugamba mu Ukwakira 1940, Hitler ahagarika imigambi ye yo kwigarurira u Bwongereza.

Igisirikare cy’u Bwongereza cyishingikirije indege zateguwe neza kugira ngo zigifashe kugera ku ntsinzi kandi umusanzu w’umwana umwe w’umukobwa w’umunyeshuri wagize uruhare runini muri ibyo.

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko Hazel Bertha Hill yavutse kuwa 21 Nyakanga 1920 apfa kuwa 28 Nzeri 2010. Yari afite imyaka 13 gusa igihe yafashaga se, Frederick Hill, kubara imbunda indege nshya z’indwanyi Spitfires na Hurricane zari gukenera kugira ngo zihanure indege z’umwanzi . Bombi bakoresheje imashini zibara, zikaba ari mudasobwa zidasanzwe, zari ku meza y’igikoni cy’urugo rwabo i Londres. Izi ndege nshya zagombaga kugira imbunda enye zirasa amasasu 1200 ku munota kandi benshi batekerezaga ko ibi birenze ibihagije. Se ariko ntiyari abyizeye neza.

aero-legends-website-design-42-1.jpg

Muri Kamena na Nyakanga 1934 bararaga ijoro kugira ngo batange ibimenyetso byerekana ko uwari umukoresha wa se yari akeneye gukora impinduka nini mu gishushanyo cy’indege bari bari gutegura. Batahuye ko amasasu 256 azakenerwa mu masegonda abiri kugira ngo indege z’umwanzi zijye zimanurwa hanifashishijwe umuvuduko mwinshi w’indege nshya kandi ko izo mbunda umunani zari zikenewe.

Fred Hill, yakoraga muri minisiteri y’ikirere mu myaka y’1930. Uru rwari urwego rwa leta rwari rushinzwe ibibazo byose bijyanye n’Igisirikare cyo mu Kirere (RAF).

Indege zakozwe muri iki gihe kugirango zifashe RAF, imwe muri zo yamamaye yari Spitfire (Gucira umuriro). Ubwoko bwa mbere bwazo ntabwo bwari buteye imbere bihagije ku buryo zabasha guhangana n’umwanzi, bituma zisubirwamo zijyanishwa n’igihe.

_113320401_capture.jpg
Hazel na Se, Fred Hill

Amwe mu mavugurura yakozwe kuri izi ndege rero ni umubare w’imbunda zagombaga gushyirwaho. Fred Hill yizeraga ko izi mbunda zigomba kongerwa zikagirwa umunani aho kuba enye zari zarateganyijwe mbere.

Nyamara ariko nk’uko tubikesha BBC, Fred ntiyabashaga gukora neza imibare yifuzaga. Yafashe icyemezo cyo gutaha iwe, asaba umukobwa we, Hazel, wari umuhanga cyane mu mibare, kumufasha.

Benshi icyo gihe bumvaga imbunda umunani ku ndege zaba nyinshi cyane ndetse zikaba zayiremerera bigatuma ihanuka.

Ariko, byaje kugaragara ko ari zo Igisirikare cyo mu Kirere cy’u Bwongereza cyari gikeneye kugirango kibashe gutsinda urugamba. Kongeraho imbunda, ngo byafashije guha indege imbaraga zirenze zari zikenewe kandi izo mpinduka zigira uruhare rukomeye ku ntsinzi y’Abongereza.

fw-gunner-hill.jpg
Capt. Fred Hill bari barahimbye Gunner Hill

Iyo hatabaho imibare ya Hazel na Se, ngo uko urugamba rwari kurangira hari igihe kwari kuba gutandukanye n’uko byagenze.

Umwuzukuru wa Hazel, Felicity Baker, avuga ko yibuka yumva nyirakuru avuga akazi yakoze ku ndege, ariko vuba aha akaba ari bwo yumvise igisobanuro byagize.

Ati “ Iteka nterwa ishema no kuba umwuzukuru we ariko narushijeho kumera gutyo ubu akazi ke kawe agaciro na RAF n’abandi bantu benshi ku nshuro ya mbere.”

Umuhungu wa Hazel witwa Robin, we atekereza ko nyina yakundaga imibare kubera ko yari afite ikibazo cyo kutabasha gusoma neza. Ibi byanatumye bamwe mu barimu batekereza ko asuzugura kuko byagaragaraga neza ko ari umuhanga.

Igisirikare cyo mu Kirere cy’u Bwongereza kikaba cyaremeye ku mugaragaro akamaro Hazel yagize muri filimi mbarankuru ya BBC.

Capt. James Beldon yagize ati: “Mbega urugero rukomeye ku rubyiruko muri iki gihe, ndetse n’abakobwa bakiri bato, bashobora kurebera ku muntu nka Hazel mu myaka ya za 30 atanga umusanzu w’ingenzi mu gutsinda kwacu mu ntambara yo mu Bwongereza, byari ngombwa kugirango iki gihugu kirokoke. ”

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Hazel yize ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya London ndetse ajya mu Gisirikare cy’u bwongereza muri batatyo ishinzwe ubuvuzi nyuma yo usoza Kaminuza mu 1943. Intambara ya II y’Isi irangiye, yabaye umuganga usanzwe wabigize umwuga, mu 1948 ashakana na Chris Baker, wari umwe mu basirikare yigeze kuvura mu ntambara.

Uyu muryango wimukiye ahitwa Wednesbury, muri Staffordshire, aho Hazel yabonye akazi agafungura clinic yita ku ndwara z’abana, nyuma afata amahugurwa nk’umuganga w’ibibazo byo mu mutwe ndetse yandika amurika ubushakashatsi yakoze kuri Anorexia (indwara yo kutagira ubushake bwo kurya) na Autism (indwara irangwa no kwigunga gukabije, umuntu adashaka gusabana n’abandi).

Hazel yabyaye abana bane ari bo: Robin, Richard, Frank na Ted. Yapfuye mu 2010 afite imyaka 90 y’amavuko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *