Icyiciro cya gatanu cy’abimukira n’impunzi bagera ku 130 biganjemo abagore, abana n’abasore n’inkumi baturutse muri Libya cyamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, itariki 29 Ukuboza 2020.
Aba bakiriwe ku kibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ndetse n’ab’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Bakihagera babanje gupimwa COVID-19 ndetse bahita boherezwa muri hoteri zabugenewe mu gihe bategereje ibisubizo byabo ngo babone guhuzwa n’abandi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera ahari bagenzi babo baje mbere, bose bakahaba by’agateganyo mu gihe bagishakirwa ibihugu bibakira.
Ibi birakorwa mu rwego rw’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), agamije ku kwita ku mpunzi n’abimukira baheze muri Afurika bakaba babayeho mu buzima bubi cyane.
Kugeza ubu Rwanda rumaze kwakira abagera kuri 350, abakiri mu Rwanda bararenga 250, mu gihe abasaga 120 bamaze kubona ibihugu bibakira birimo Suede yakiriye 98 na Canada yakiriye 23.
U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya kane ku wa 11 Ugushyingo 2020 ubwo rwakiraga itsinda ry’impunzi n’abimukira 79 baje basanga abandi mu Nkambi ya Gashora.


