Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije ifoto y’umwuzukuru we yifuriza umuryango we n’incuti ze umwaka Mushya Muhire wa 2021 twinjiyemo.
Perezida Kagame yifashishije ifoto y’umwuzukuru we kuri Twitter yagize ati: “Umwaka mushya muhire nshuti mwese n’umuryango wanjye.”

Umukuru w’Igihugu mu ijambo risoza umwaka, yanifurije Abanyarwanda umwaka Mushya abizeza ko 2021 izababera nziza kurusha 2020 basoje.
Mu ijambo risoza 2020 Perezida Kagame yagize ati: “Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z’u Rwanda: Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.
Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho.
Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.
Mu by’ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze. Njye n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu Umwaka mushya Muhire wa 2021, uzababere uw’uburumbuke.
Mugire umugisha w’Imana.”

4 Responses
Perezida Kagame yifashishije ifoto y’umwuzukuru we yifuriza incuti n’umuryango we Umwaka Mushya
She is in good hands like Rwanda is .

The Grand daughter is in good hands like Rwanda is .
Perezida Kagame yifashishije ifoto y’umwuzukuru we yifuriza incuti n’umuryango we Umwaka Mushya
The Grand daughter is in good hands like Rwanda is .