Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zabohoje abasirikare n’abapolisi 25 ba kiriya gihugu bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba z’imitwe ya UPC na FPRC.
Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize ni bwo abo basirikare bari barafashwe na ziriya nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’igitero zagabye ku birindiro by’ingabo biri ahitwa Bakouma.
Operasiyo yo kubohora ziriya ngabo yakozwe n’ingabo za Maroc ziri kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique zibifashijwemo na kajugujugu y’igisirikare cya Sri Lanka.
MINUSCA ku rubuga rwayo iravuga ko Igikorwa cyo kubohoza bariya basirikare n’abapolisi cyagenze neza, birangira barekuwe ndetse basubizwa i Bangassou aho bakiriwe n’ubuyobozi bwa gisirikare n’ubwa gisivile ya Mbomou.
Pierrette BenguĂ©rĂ© uyobora iriya ntara yavuze ko abari batawe muri yombi ari “Abasirikare, abapolisi n’Abajandarume bari boherejwe muri kariya gace hagamijwe gucungira umutekano abaturage ba perefegitura ya Bakouma, muri gahunda ihuriweho yo gucunga umutekano mu gihe cy’amatora.”
Ayo matora yabaye ku cyunweru tariki ya 27 Ukuboza, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin TouadĂ©ra-Archange uhabwa amahirwe yo kuyegukana bakomeje kuyamagana, bagasaba ko yasubirwamo.
Umuyobozi w’Ingabo za Maroc zakoze iriya Operasiyo, Nouredine Amraoui, yavuze ko gukora kiriya gikorwa cyabereye i Bakouma “kiri mu nshingano za MINUSCA zo gutanga umusanzu mu kurinda umutungo wa Loni n’abakozi ba bayo, kurengera abaturage ndetse no guharanira ubwisanzure bw’urujya n’uruza mu gice dufitemo inshingano.”
Abari barafashwe bugwate bakigezwa i Bangassu bahise batangira kwitabwaho n’abaganga.



2 Responses
Ingabo za MINUSCA zabohoje abasirikare ba Centrafrique bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba
Narinziko ari RDF yababohoje!!!!
Ingabo za MINUSCA zabohoje abasirikare ba Centrafrique bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba
Narinziko ari RDF yababohoje!!!!