Umugore wo muri Tanzania witwa Edna atangaza ko arya ibiro 20 by’ibitaka buri cyumweru. BBC Swahili yamusanze mu Mujyi wa Dar-Es Salaam avuga ko iri taka aza kurigura mu mujyi nibura rimwe mu cyumweru. Ati ” Iyo ntariye itaka mba numva hari ikibura. Natangiye kurya itaka mfite imyaka hagati ya 6 na 7 ubwo nari ntangiye amashuri abanza.” Nyina ati ” Ubwo yakambakambaga yaryaga ibitaka, akuze akomeza kubikora, niyo wamutumaga ku isoko, yazaga afite ibitaka mu ntoki. ” Muganga mu Bitaro bya Dar-Es Salaam ushinzwe kurwanya indwara zo munda, Dr. Nyagori Haruna avuga ko kurya ibitaka “Bishobora gutera umuntu indwara zo munda.”


