Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni ay’urupfu rwa Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwine, ariko hakaba hari abibahakana. Gen. Tumwine umwe mu batangije urugamba rwo kubohora Uganda byavuzwe ko yapfuye, ariko ibinyamakuru nka Chimpreports byavuze ko cyavuganye n’uyu musirikare w’inyenyeri enye, kivuga ko ari muzima. Gen Tumwine yateye utwatsi aya makuru aho agira ati ” Bavandimwe banya-Uganda, nizere ko mumeze neza. Ntimuhe agaciro amakuru azenguruka ku mbuga nkoranyambaga ngo napfuye. Si ndi mu bitaro, yewe sinanarwaye.” Ni ubwa mbere humvikanye amakuru abika Gen. Tumwine warusimbutse ubwo yaraswaga mu jisho mu rugamba rwo kubohora Uganda muri myaka ya 1980.


