img_20210104_082727.jpg

Ese koko Vedasto Katologi yaba ari we mubyeyi wa Meddie Kagere?

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Tanzania witwa Vedasto Katologi, yatangaje ko ari se wa rutahizamu w’Amavubi na Simba SC yo muri Tanzania, Kagere Meddie bityo asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA (uturemangingo tw’amaraso twerekana isano abantu bafitanye) kugira ngo agaragaze ukuri kwe.

Katologi yemeje ko ari we mubyeyi wa Kagere, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Championi ku wa Gatandatu.

Uyu mugabo yavuze ko yabyaye Kagere ukomoka muri Uganda ku mugore atibuka, gusa akavuga ko icyo azi ari uko ari we wabyaye uriya rutahizamu. Avuga kandi ko yatangiye kwiyumvisha ko ari we mubyeyi w’uriya mukinnyi ubwo yageraga muri Simba mu 2018 avuye muri Gor Mahia.

Yagize ati: “Nyuma y’uko Kagere agiye muri Simba, nakiriye amakuru atandukanye y’abantu bakurikira umupira w’amaguru. Sinakurikiraga cyane imikino ariko natangiye gushaka umuhungu wanjye (Kagere).”

“Nashatse Kagere ambwira ko na we yifuza kumbona ndetse azanyoherereza amafaranga nkajya muri Dar es Salaam kumureba, ariko yaracecetse ndetse ntanyitaba.”

Vedasto Katologi yavuze ko nyuma yo kudahabwa amafaranga na Kagere, yashatse ubushobozi bumufasha kujya kumureba ariko akamubura, gusa agahura n’umwe mu bayobozi ba Simba SC wamubwiye ko uyu mukinnyi nta banyamuryango be afite muri Tanzania, bose baba muri Afurika y’Epfo.

Vedasto Katologi usaba gufashwa kubonana na Kagere, yavukiye mu Ntara ya Kagera muri Tanzania.

Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n’umukobwa w’Umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba, bagakundana ukwezi kumwe ari nabwo nyuma yamubwiye ko atwite inda ye.

Ese Katorogi yaba ari we mubyeyi wa Kagere?

Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uriya mugabo, bavuga ko kwibuka ko yabyaye umwana ari uko uwo avuga ko yabyaye yabashije kwiyuha akuya akibeshaho ntacyo bimaze.

Hari abarengejeho bagaragaza ko uriya mugabo asa na Meddie Kagere, n’ubwo abantu bakunda gusa ahanini ntacyo bapfana.

Amakuru yerekana ko Meddie Kagere w’imyaka 34 y’amavuko yavukiye i Kampala muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 1886, ni ukuvuga nyuma y’imyaka ibiri Katorogi ahuye na nyina.

Ibi bisobanura ko Kagere yaba yaramaze imyaka ibarirwa muri ibiri mu nda, nyamara bizwi ko umwana amara mu nda ya nyina amezi icyenda.

Kagere avuga ko se ari nde?

Meddie Kagere aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda mu myaka yashize ubwo cyamusangaga iwe mu rugo mu murenge wa Niboye muri Kicukiro, yavuze ko ari mwene Kagere Hadji Mohammed Rubega utuye Entebbe muri Uganda ari na ho yavukiye.

Hadji Rubega ni we Kagere avuga ko wumuhaye uburenganzira bwo kuza mu Rwanda akanamuha impanuro, ubwo yazaga muri Atlaco muri 2007.

Ni ibyumvikanisha buryo ki bigoye gupfa kwemera ibyatangajwe n’uriya munya-Tanzania, gusa nihakorwa DNA nk’uko abyifuza ni bwo ukuri kuzajya ahagaragara.

img_20210104_082727.jpg

img_20210104_082727.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *