Umunyarwenya Eric Omondi aravuga ko akeneye umugore mu bihugu birimo u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi atangaza ko yifuza kwigana umuhanzi Diamond Platnumz, akagira umugore mu bihugu birimo u Rwanda.

Omondi uri muri Tanzania mu birori bya Cheka Festival avuga ko agiye guhera muri Tanzania ahashaka umukunzi nyuma akazakomereza mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Yabivuze ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Bongo5 wari umubajije icyatumye aza muri Tanzania atari kumwe n’umukunzi we. Ati ” Ndaza gushaka umugore muri Tanzania ariko nshaka ko buri gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
nzaba mpagarariwe.”

Ntibizwi niba koko ibyo uyu mugabo yatangaje ari impamo cyangwa ari urwenya nk’uko akazi ke gateye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *