Abaturage batuye Akarere ka Kisoro (Abafumbira) bakubise amavi ku butaka, abandi barambarara hasi basaba Perezida Museveni ko yababarira mwene wabo, Gen. Kale Kayihura Muhwezi. Abakoze ibi ni abahagarariye ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri ako karere basabaga ko “Yababarirwa” kuko yari ingenzi mu gutuma haba ubukangurambaga bw’ishyaka muri Kisoro. Aba nk’uko Daily Monitor ibitangaza, bari bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana. Abafumbira bakomeje kugaragaza ko bababajwe no kuba Gen. Kayihura yarashyizwe ku gatebe, agashyirwa no mu nkiko. Uretse Dr. Philemon Mateke, Gen. Kayihura ni umwe mu Bafumbira bakomeye bari mu butegetsi bwa Museveni.

Abahagarariye NRM bubamye ku butaka ngo Gen. Kayihura ababarirwe

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana yari ayoboye uko gusaba imbabazi
Museveni ubwo yari ageze i Kisoro


