Col Besigye yavuze ko Gen Muhoozi yinjijwe mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode

Sangiza iyi nkuru

Col Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Uganda, yavuze ko umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode; hanyuma se akamuzamura mu ntera mu buryo butemewe n’amategeko.

Besigye usanzwe ari Umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yabigarutseho ubwo yari kuri Televiziyo ya NBS; mu kiganiro cyibanze ku bibazo biri muri Uganda mbere y’iminsi mike ngo habe amatora.

Muri iki kiganiro Col Besigye yasabiye Gen Muhoozi usanzwe ari Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda Museveni (SFC) gufungwa, kubera ubutumwa anyuza kuri Twitter avuga ko budakwiye gutambutswa n’umuntu ufite inshingano zikomeye nk’ize.

Besigye yashimangiye ko Gen Muhoozi yinjijwe mu gisirikare cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, anazamurwa mu ntera hirengagijwe amategeko agenga UPDF.

Yagize ati: “Mbere na mbere umuhungu we [wa Museveni] yinjijwe muri UPDF mu buryo butemewe n’amategeko, ibi nabivuze incuro nyinshi. Ntushobora kubivuguruza kubera ko itegeko risobanura neza uko umuntu runaka ahinduka umwofisiye muri UPDF. Uko utumirwa muri Komisiyo ya UPDF ni ibintu bica mu mategeko, ntabwo yigeze anyura muri iyo nzira y’amategeko, yinjijwe mu gisirikare mu buryo bwa forode.”

Col Besigye yavuze ko Muhoozi akinjizwa na se mu gisirikare hari abantu babirwanyije, gusa Museveni akababeshya ko umuhungu we ari umu LDU (Local Defense Unit).

Uyu wahoze mu ngabo za Uganda yavuze ko uretse kwinjira mu gisirikare mu buryo butemewe n’amategeko, Muhoozi Kainerugaba yanagiye azamurwa mu ntera mu buryo butemewe kugeza abaye Lieutenant General.

Ati: “Yagiye azamurwa mu ntera mu buryo butemewe n’amategeko, kuko nanone izamurwa mu ntera rigengwa n’amategeko n’ubuyobozi. Amategeko n’amabwiriza ajyanye na serivisi z’Abofisiye ba UPDF aranditse.”

Besigye yavuze ko amategeko agena ko kugira ngo umusirikare azamurwe mu ntera agomba kuba hari imyaka runaka amaze mu gisirikare, bityo Museveni akaba yaragiye abyirengagiza mu kuzamura mu ntera Gen Muhoozi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Col Besigye yavuze ko Gen Muhoozi yinjijwe mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode
    Ibi nanjye ndabyemera wenda ntabwo yinjiye muburyo bwa frode ariko imizamukire ye mu magrade(ranks)ntamategeko yubahirijwe

  2. Col Besigye yavuze ko Gen Muhoozi yinjijwe mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode
    Ibi nanjye ndabyemera wenda ntabwo yinjiye muburyo bwa frode ariko imizamukire ye mu magrade(ranks)ntamategeko yubahirijwe

  3. Col Besigye yavuze ko Gen Muhoozi yinjijwe mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode
    Wiriwe Babou!

    Ngushimira ko ugira inkuru ifite umutwe ukurura abasomyi ariko kandi nkunenga ko uri umunebwe mu bushakashatsi. Ntakubeshye iyi nkuru nta kintu kirimo; wakagombye kutubwira uko UPDF ibiteganya, noneho ukanashaka amakuru yuzuye ku buryo Lt. Gen. Muhoozi yagiye mu gisirikare then tukabona koko iyi “FORODE”.

    Urakoze!

  4. Col Besigye yavuze ko Gen Muhoozi yinjijwe mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode
    Wiriwe Babou!

    Ngushimira ko ugira inkuru ifite umutwe ukurura abasomyi ariko kandi nkunenga ko uri umunebwe mu bushakashatsi. Ntakubeshye iyi nkuru nta kintu kirimo; wakagombye kutubwira uko UPDF ibiteganya, noneho ukanashaka amakuru yuzuye ku buryo Lt. Gen. Muhoozi yagiye mu gisirikare then tukabona koko iyi “FORODE”.

    Urakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *