Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Centrafrique

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Centrafrique, yatangaje ko Faustin-Archange Touadéra wari usanzwe ari Perezida wa kiriya gihugu ari we watorewe kongera kukiyobora muri manda ya kabiri, nyuma yo gutorwa ku majwi 53,92%.

Amatora y’umukuru w’igihugu cya Centrafrique yabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza umwaka ushize, mbere y’uko ibyayavuyemo by’agateganyo bitangazwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021.

Aya matora yabaye mu gihe leta ya kiriya gihugu yari ku gitutu gikomeye cy’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye uwahoze ari Perezida wacyo, François Bozizé, ibyatumye hiyambazwa ingabo z’amahanga zirimo n’iz’u Rwanda mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byerekana ko Perezida Touadéra yaguwe mu ntege n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bari bahanganye, barimo Anicet-Georges Dologuélé wo mu Ishyaka l’Union pour le renouveau en Centrafrique (Urca) wagize amajwi 21% na Martin Ziguélé wari uhagarariye Ishyaka Mouvement de libération du peuple centrafricain (MLPC) wagize amajwi 7,46%.

François Bozizé wahoze ayobora kiriya gihugu yashatse kwiyamamariza kongera kukiyobora, gusa kandidatire ye iteshwa agaciro n’Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *