Umunya-Kenyakazi Tanasha Donna, yashimiye umunya-Tanzania Diamond Platnunz wahoze ari umukunzi we wamwinjije mu ruhando rwa muzika.
Tanasha yashimiye Diamond basanzwe banafitanye umwana w’umuhungu abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Mbere y’uko aba bombi batandukana mu ntangiriro z’umwaka ushize kubera ingeso y’ubusambanyi Tanasha yashinjaga Diamond, bakoranye indirimbo bise ‘Gere’ iri mu nyafurika zarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube, ikaba impamvu Tanasha yashimiye uriya munyamuziki.
Tanasha yagize ati: “Amashimwe akomeye! Gere yanjye na papa Naseeb Junior (Diamond Platnunz) yarabikoze iza mu ndirimbo nyafurika zarebwe cyane kuri YouTube mu 2020. Ndashimira cyane Diamond Platnumz kuba yarangiriye icyizere kandi agafatanya nanjye iriya ngoma ikomeye.”
Tanasha yunzemo ko ashimira “abafana bamfashije kandi bakomeje kungirira icyizere kugeza ubu. Impundu nyinshi kuri 2021 idasanzwe Imana nibishaka, inzozi zirakomeje.”
Diamond yasubije buriya butumwa agaragaza ko umubyeyi wa Naseeb Junior atwika nka lisansi.
Indirimbo Gere ya Tanasha na Diamond imaze amezi 10 ku rubuga rwa YouTube aho imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 22.
Ubutumwa bwa Tanasha bushimira Diamond buje nyuma y’amagambo aheruka gutangaza, ashimira uriya muhanzi kuba yarikubuse agashyi akamufasha kwita ku mwana babyaranye, nyuma y’igihe amushinja kumutererana ku nshingano zo kurera uriya mwana w’umuhungu.


