Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 yihutaga, mu masaa mbiri y’ijoro ryo kuri uyu wa 6 Mutarama 2021 yagonze abanyeshuri 14 biga mu ishuri ry’ababikira rya C.S Elena Guerra riherereye mu Mudugudu wa Buye, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye; umwe muri bo ahasiga ubuzima.
Uwapfuye ni Irakoze Joanna wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, uri mu kigero kiri hagati y’imyaka 13 na 14 y’amavuko, undi umwe akaba yakomeretse cyane.
Ushinzwe umutekano w’iri shuri, Uwamahoro Romary wari aho impanuka yabereye, yasobanuye uko byagenze ubwo umushoferi yagongaga aba banyeshuri, aho yagize ati: “Uko naje mbona uwo mugabo, yaje ava mu nzira zo hepfo aha ngaha, azamuka ajya mu mujyi, yari afite umuvuduko udasanzwe. Amaze kugera iruhande rw’ikigo, yinjira mu banyeshuri, abahuza n’igikuta, abakabiri abasanga haruguru aho bari bari, na bo abahuza n’igikuta. Umwana umwe amutwara mu ipine, umugabo ntiyanyuzwe n’ibyo yari amaze gukora, umwana wari wasigaye inyuma agenda ayihunga, yashatse kumwurira kugira ngo acike.”
Uwamahoro yavuze ko uyu mushoferi yagonganye aba banyeshuri ubugome bukabije
Ubwo uyu mushoferi yashakaga kurira uyu mwana, Uwamahoro avuga ko abanyeshuri bahise bahurura, bitambika imodoka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire wabwiye umunyamakuru wa BWIZA, Biregeya Justin, kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, ko uyu mushoferi ari Umurundi w’imyaka 25 y’amavuko, akaba yatwaraga iyi modoka yasinze.
Yavuze ko koko yatwariraga ku muvuduko ukabije, ashobora kuba yawutewe n’amasaha ntarengwa yo kuba abantu bageze mu rugo, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama 2021, kuko ngo “zari saa mbiri n’iminota mikeya.”
Ubusanzwe aba banyeshuri bose baba muri iki kigo. Bagonzwe ubwo bavaga aho barira (refectoire), berekeza aho barara (dortoires), aho bisaba kwambuka umuhanda utandukanya izi nyubako.
Umuyobozi wa C.S Elena Guerra, Sr. Patricia Mukagahima arihanganisha imiryango y’aba bana, agasaba ko abafitiye ububasha bafunga igice cy’uyu muhanda kiri imbere y’amashuri ku bw’umutekano w’abanyeshuri. Ati: “Icyifuzo dufite ni uko uyu muhanda, ababifitiye ubushobozi mu nshingano zabo, badufasha bagafunga igice kiri imbere y’amashuri kuko harererwa abana kuva muri maternelle (incuke) kugeza muri secondaire (ayisumbuye). Ni umuhanda rero ugendwa n’abana cyane, baba barimo amasaha menshi, usibye iyo bari mu ishuri, ariko baba bagenda kuko ni umuhanda uhuza amashuri yombi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho y’abaturage, Kankesha Anonciata, wageze kuri iri shuri, yavuze ko mu buryo bwo kurinda abanyeshuri impanuka, hagiye kwigwa nibauyu muhanda wazajya ufungwa, ati: “Icya mbere turi bukore rero, turafatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo tujye tuvuga ngo ese birashoboka ko igihe umuhanda [kuko ni bo bari ku mpera z’umuhanda] igice cyabo gifungwa tukitabaza umupolisi, akaba ahari kugira ngo dukumire impanuka.” Akomeza ati: “Birashoboka ko twajya dufunga umuhanda, mu gihe abanyeshuri bahari…ariko tukanabimenyesha abakoreshaga uyu muhanda.”
Visi Meya Kankesha yavuze ko bishoboka lo uyu muhanda wajya ufungwa
Aba banyeshuri 13 bakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Butare (CHUB), umushoferi na we yafashwe, akaba afunzwe nk’uko SP Kanamugire yabitangaje.
Iri shuri rikikije umuhanda, ku mpande zombi
Uruhande rurimo aho abanyeshuri barara
Inzu bariramo ziri mu ruhande rutandukanye n’urw’aho barara
Uyu muhanda ni wo bagongewemo

Amafoto: Biregeya Justin

20 Responses
Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14, umwe ahasiga ubuzima
RIP IRAKOZE Johanna, ababyeyi bawe Nyagasani abahe gukomera,twihanganishije umuryango mugari wa GS EG, ababikira,abarezi n’abana Bose bahiga,iyi nkuru yabahungabanije.Abataha amasaha yarenze bibuke kugabanya umuvuduko,wenda barare miri stade aho guhitana ubuzima bw’abantu.

School zone speed limit sign zagombye kuba ku mihanda yegereye iri shuri, pedestrian sign, hagashyirwaho nikizwi nka (Dos d’âne) nibura 2 muri buri ruhande kuburyo abanyabiziga bibibutsa cg hakaniyongeraho amasaha azwi abana bari hanze uwo muhanda ukajya uba ufunze

Naruhukire mumahoro
Kandi Imana ikomeze ababyeyi be na bagenzi be mukomeze kwihangana. Johanna RIP ????

Nizo ngaruka zo gutinda mu mumuhanda ese abo banyeshuri bo ntibazi ko sa mbiri baba bagomba kuba bavuye mu muhanda?naho kubyerekeye amasaha benshi barahasiga ubuzima abandi bahakomerekere ubwo simvuze abagongana biba buri munsi. Niba gufunga Ari sambiri watangiye gutaha sa kumi nimwe? Twubahirize amasaha.

Mbere ya byose nihanfanishije ubuyobozi bw’ikigo, ababyeyi n’abana bahuye n’impanuka. Jyewe nk’umubyeyi waharereye nkanayobora comité y’ababyeyi imyaka 11, buri mwaka mu buriri by’umunsi w’uburezi nasabaga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zabaga zatumiwe ko dukeneye byibuze ibyo bita “Dos d’âne” kubera ukuntu amagare, moto n’imodoka zihanyura ziruka cyane.
Twingoye gusaba ubuyobozi ko bwabyigaho rwose.
RIP Joanna

Abashoferi names inzaga bagerageze bareke kutwicira abanyu barabona covid irabamaze nabo bagasogota .nyakwigendera aruhukire mu mahoro Uwiteka ahumurize imiryangoye ,turi mumwaka Imana itimo gutanga imbabazi na shoferi nawe iyo mpanuka ntayo Hari yateguye mu muhuhiremo imiyaga .

Nyakwigendera aruhukire mu mahoro. Uwiteka ahumurize imiryangoye
Abashoferi bihangane bakore mugihe neza bareke kudugogera abana .
Turi mu bihe bidasanze natwe tube abadasanze .
Imana ikomeze kuturengera

Ayiiiii weee Mana yanjye komeza ababyeyi buyumwana uriya mushoferi akanirwe urumukwiye kuko araduhekuye pe.