Minisiteri y’Uburezi ,MINEDUC, kuri uyu wa 7 Mutarama 2021 yasohoye ingengabihe y’amasomo y’abana b’incuke n’abo mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza, bari bamaze igihe gikabakaba amezi 10 batiga.
Bigaragara ko aya masomo azasubukurwa tariki ya 18 Mutarama 2021, arangire tariki ya 2 Mata 2021, mu gihe cya mbere kizamara ibyumweru 11.
Bazagira ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri, kizatangira tariki ya 3 Mata 2021, kirangire tariki ya 18 Mata 2021.
Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 19 Mata 2021, kirangire tariki ya 11 Kamena 2021, naho icya gatatu gitangire tariki ya 5 Nyakanga 2021, kirangire ku ya 3 Nzeri 2021.
Iyi ngengabihe izarangira tariki ya 4 Nzeri 2021, ubwo amasomo y’umwaka wose azaba arangiye.
Ingengabihe nshya y’amasomo y’abana b’incuke n’abiga mu mashuri abanza mu cyiciro kibanza
Twabibutsa ko ubwo umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Covid-19 yabonekaga mu Rwanda, tariki ya 14 Werurwe 2020, ari bwo Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amasomo mu byiciro byose. Gusa bimwe guhera muri kaminuza n’amashuri makuru kumanuka kugeza mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, bo basubukuye amasomo hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2020.
Ifoto: Kigali Today


