Ifoto: KT Press
Rurageretse hagati y’umuryango wa nyakwigendera Milimo Gaspard wari umucuruzi ukomeye muri Kigali uhagarariwe n’umugore, Gahongayire Winifride, n’ubuyobozi bw’uyu mujyi bwategetse ko sitasiyo ya lisansi iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, isenywa.
Nk’uko tubikesha KT Press, kuri uyu wa 7 Mutarama 2021 ni bwo Enjenyeri w’Umujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa yahaye uyu munsi nk’igihe ntarengwa cyo kuba umuryango wa Mirimo wasenye iyi sitasiyo, bitewe n’uko iri mu gishanga, kandi ikaba yegereye ikiraro cya ruhurura ya Mpazi kiri kwagurwa.
Enjenyeri Katabarwa yagize ati: “Itegeko rirasobanutse neza, hari ibikorwa biri mu gishanga bitemewe n’amategeko bigomba kuvanwamo.” Yongeyeho kandi ko ibi bikorwa bitagomba gubabwa ingurane.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwifashishije urubuga rwa Twitter muri Gicurasi 2020, wagaragaje ko gusenya ibikorwa [birimo iby’umuryango wa Mirimo] ari ukugira ngo wagure ruhurura y’iyi ruhurura, mu rwego rwo kurwanya imyuzure. Uti: “Impamvu y’imyuzure iterwa na Ruhurura ya Mpazi ni uko igice cyayo kiri mu gishanga cya Nyabugogo kitagutse, n’aho ihurira n’umugezi wa Nyabugogo, nta buhaname buhagije buhari, ku buryo umugezi wa Nyabugo uri hejuru y’amazi ya ruhurura, bityo amazi ya Mpazi ntagende neza.”
Haba harirengagijwe ibyemezo by’inkiko
Gahonganyire we avuga ko Urukiko rwemeje ko iyi sitasiyo igomba kugumaho, kugeza gihe Leta izafatira umwanzuro wo gusenya izindi sitasiyo ziri mu gishanga. Naho ngo iye wenyine isenywe, ryaba ari ivangura. Ati: “Icyemezo cy’urukiko kivuga ko iyi sitasiyo igomba kuguma hano kugeza igihe Leta izafatira icyemezo cyo gukuraho sitasiyo zose nta kuvangura”.
Amashusho ya TV10 agaragaza imashini yifashishwa mu bikorwa byo kubaka umuhanda, iri imbere ya sitasiyo ya Mirimo, Gahongayire uhagaze imbere yayo ari kumwe n’umuhungu we, avuga ko igiye gusenywa.
Gahongayire n’umuhungu we imbere y’imashini/Ifoto:Igihe
Mu mvugo irimo ikiniga, Gahongayire yagize ati: “Iyi mashini mubona ni yo ije kudusenyera, bakandagiye ibyemezo by’inkiko. Iyi sitasiyo uyisenya, afunge parlement (Inteko), afunge Sena, afunge inkiko.”
Yakomeje ati: “Iyi sitasiyo ifite ibyemezo by’inkiko ko idasenywa…aka ni akarengane k’indengakamere. Niba igihugu cyarubatse inzego z’ubucamanza, ibyemezo by’inkiko birimo bitubahirizwa.”
Gahongayire mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari imbere ya sitasiyo ye, yasobanuye ko yaburanye n’umujyi wa Kigali, ku manza zo gusenya imitungo yabo irimo inyubako bari bafite muri Nyabugogo n’iyi sitasiyo, aratsinda.
Ati: “Umugabo wanjye Mirimo Gaspard muri 2004 yaburanye urubanza n’ubuyobozi bw’umujyi, umujyi ushaka gusenya inyubako ze ziri hano duhagaze Nyabugogo, zirimo n’iyi sitasiyo isigaye. Umujyi uratsindwa, baratsindwa Haut Court (Urukiko Rukuru), baratsindwa Court Supreme (Urukiko rw’Ikirenga),…Icyaregerwaga ni igishanga no kwagura umugezi wa Mpazi,…Urukiko rwanzura ngo mwagure umugezi wa Mpazi, mudasenye izo nzu. Izo nzu dutegetse ko zidasenywa, ahubwo mubahe indishyi za miliyoni 137, twebwe kwa Mirimo turatsinda.”
Ngo byageze mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali uriho ubu, yandika urupapuro, atanga amatangazo y’uko inyubako y’uyu muryango yari yegereye iyi sitasiyo, igomba gusenywa.
Ngo Gahongayire yasubiye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rutegeka ko izi nzu zidasenywa, rushingiye kuba zifite ibyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga. Ngo ibyo Meya w’uyu Mujyi yirengagije ibi byemezo, inzu arayisenya.
Iyi nyubako yasenywe tariki ya 15 Gicurasi 2020, nyuma y’umunsi umwe Urukiko rwa Nyarugenge rutegetse ko idakorwaho
Gahongayire avuga ko kuri uyu wa 6 Mutarama 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, yamugejejeho urupapuro rumumenyesha ko bagomba gukura ibyabo muri iyi sitasiyo, ngo kuko igiye gusenywa, bikaba byarangiye isenywe.
Urupapuro yashyikirijwe na Gitifu wa Kimisagara ngo rwamutunguye kuko yigeze gutumizwa mu nama y’umujyi wa Kigali, we na bagenzi be bamenyeshwa ko batazasenyerwa, gusa basabwa gutunganya inzira zihuza ibi bikorwa byabo (sitasiyo) n’umuhanda.

36 Responses
Rurageretse hagati y’Umujyi wa Kigali n’umugore wa Milimo, hejuru ya sitasiyo ya lisansi
Erega hari abantu bashobora kuba bafite gahunda yo kwangisha abaturage ubuyobozi.Ugomba gusenya iyi nzu ni byo agamije!!!

Inkiko zimaze iki? Ndabamenyesha ko Imana yanga akarengane bwa babyeyi aho kava kakagera. Igihe bubaka ibyo bikirwa, nta byangombwa bahawe n’umugi?

Nihatari isi nini ako irashobora kukwagana

Ese ubwo abo baylbozi kk ni abacu?

Ariko disi uyu muryango warakubititse! Mwamenyera uzira iki?

Niba inzego za leta zisuzugura ubutabera(kdi tuzi ko bwigenga) bigakunda kdi dufite ubuyobozi bureberera ntibugire icyo bukora ni ikibazo gikomeye kdi ni ikimenyetso ko abaturage barenganye mu nzego zose

Nukwihangana

Mwizere Imana nibyose izabarenganura umwana wumuntu ninyama namaraso.

Uyu muryango ukomere cyane

Ego leta iraje ibihomberemwo kubera inyangakumva ngo ni abayobozi

None se urareba ugasanga iyo mitungo ye irusha agaciro iyindi yose yimuwe cg iyasenywe? Ahubwo kaba ari akarengane abandi basenyewe yo ntisenywe. Kandi uretse gushaka guhangana, umuhanda urimo kubakwa hariya, wowe ntubona ko unari hejuru yayo? Basi bayireke bayizengurutse urukuta rwa Beton turebe aho acururiza?! Nace bugufi nyine natwe twese turahoze ntabwo twanze kubaho neza

Iyi nkuru irumvikanisha uruhande rumwe gusa.., kandi twakabaye tunagaragarizwa icyo uruhande rw’ubutegetsi rubivugaho.
Naho niba ari nabyo,ubwo birabaye birarangiye ntago ariwe wambere

Ibyo nugusuzugura amategeko yigihugu mubyukuri ntabunyamwuga nta nubushake bwo kubaka I gihugu bugaragara aho ibyo nugusenya

Ubutabera bwubahwe

#BELLA
Njye Murugo ni kicukiro
Burikimwe cyose kiganisha munzira nziza nicyo nifuza Kandi na buri muntu Wese muzima utekereza yagakwiye guharanira kugendera munzira nziza
#BELLA
Igihe cyose wampa umwanya wawe ntago wazabyica
Contact:+250788773664
Email:96davemunyemana@gmail.com

urukiko rufungimiryango