Pasiteri yasabye abo muri Nigeria gusengera umuyobozi wa Boko Haram

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri mu itorero Angilikani ryo muri Nigeria, Desmond Yunana yasabye abaturage (abakirisitu n’abasilamu) gusengera umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, Abubakar Shekau kuko ngo yeretswe ko arembye.

Uyu mushumba yabitangaje ubwo yabwirizaga abayoboke b’iri torero ku Cyumweru w’icyumweru gishize, ati: “Neretswe ko ubuzima bw’umuyobozi wa Boko Haram bumeze nabi cyane.”

Pasiteri Yunana yavuze ko Abubakar Shekau kandi nyuma y’amasengesho y’abanya-Nigeria, yiteguye kwihana, agasaba imbabazi abo uyu mutwe wahemukiye.

Iki cyihebe gikuru ubusanzwe cyakundaga kwifata videwo gitera ubwoba abarimo ingabo z’igihugu, gusa ntabwo giheruka kubikora, ahubwo cyifata amajwi gusa.

Iby’ubuzima bwacyo budahagaze neza, byatangajwe n’umusore wari mu mutwe wa Boko Haram, witwa Mohamed Adam. Uyu aherutse gufatwa n’ingabo z’igihugu, ahishura ko umuyobozi wabo (Shekau) yakomerekeye mu gitero cy’indege Boko Haram yagabiweho mu birindiro biri mu ishyamba rya Sambisa, muri Tumbuktu.

Boko Haram ni umutwe w’iterabwoba uzwiho ibikorwa by’ubwicanyi no gushimuta abana (abakobwa n’abahungu) kuva washingwa mu 2002, ukaba ukunda kugaba ibitero muri Nigeria, cyane ko ari na ho washingiwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Pasiteri yasabye abo muri Nigeria gusengera umuyobozi wa Boko Haram
    Iteka amadini arambabaza.Ndibuka ko hagati ya 1990-1994,igihe mu Rwanda hari intambara,amadini yose yasabiraga Leta ngo itsinde FPR.Aho FPR imaze gufata ubutegetsi,ubu noneho ya madini asengera FPR !!! Ibi ni ukwivanga muli politike.Nta na rimwe Yezu cyangwa abigishwa be basengeye abayobozi (Pilato,Herodi,etc…).

  2. Pasiteri yasabye abo muri Nigeria gusengera umuyobozi wa Boko Haram
    Iteka amadini arambabaza.Ndibuka ko hagati ya 1990-1994,igihe mu Rwanda hari intambara,amadini yose yasabiraga Leta ngo itsinde FPR.Aho FPR imaze gufata ubutegetsi,ubu noneho ya madini asengera FPR !!! Ibi ni ukwivanga muli politike.Nta na rimwe Yezu cyangwa abigishwa be basengeye abayobozi (Pilato,Herodi,etc…).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *