Huye: Barashinja ubuyobozi kubahohotera no kubaca amande atagira inyemezabwishyu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye barashinja ubuyobozi kubahohotera no kubaca amande ku ngufu batazi icyo bazira kandi ntibahabwe inyemezabwishyu. Barabivuga nyuma y’uko ku wa 22 ukuboza 2020 basanzwe mu ngo zabo barafatwa, bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Mbazi baratukwa, babwirwa ko uwemererwa gutaha ari utanga amande. VIDEO: Icyo […]
Abantu 5 bishwe na Covid-19, handura 194, nta wakize

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 14 Mutarama 2021 abantu batanu bishwe n’icyorezo cya Covid-19, handura 194, mu gihe na none nta wakize. Abapfuye barimo abagore babiri b’imyaka 93 na 66 n’abagabo batatu b’imyaka 68,48 bapfiriye mu Mujyi wa Kigali, n’undi mugabo w’imyaka 27 wapfiriye mu Karere ka Rwamagana. Mu 194 banduye, harimo 98 […]
Kipson Atuheire wakiniye APR FC n’Amavubi yasinyiye ikipe yo muri Uganda
Rutahizamu w’Umunyarwanda Kipson Atuheire, yamaze gusinyira ikipe ya Wakiso Giants ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Uganda. Amakuru avuga ko Kipson yasinyiye iriya kipe ku wa mbere w’iki cyumweru, nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Gokulam Kerala yo mu Buhinde yari yagezemo muri Gashyantare uyu mwaka. Byari nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Nagaworld FC yo muri […]
VIDEO: Pasiteri Mutesi na Ntambabazi bakije umuriro mukunywa inzoga, gushyirwaho ikimenyetso byakuruye Impaka
Lambert Mende yavuze impamvu yateye umugongo ‘Shebuja’ Joseph Kabila
Lambert Mende wabaye Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yasobanuye impamvu yateye umugongo ‘Shebuja’, agakurikira Perezida uriho ubu, Félix Tshisekedi. Mende mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yemeje ko yamaze kuva mu ihuriro rya FCC riyobowe na Joseph Kabila, nk’umuyobozi w’icyubahiro, ajya […]
Pasiteri yasabye abo muri Nigeria gusengera umuyobozi wa Boko Haram
Pasiteri mu itorero Angilikani ryo muri Nigeria, Desmond Yunana yasabye abaturage (abakirisitu n’abasilamu) gusengera umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, Abubakar Shekau kuko ngo yeretswe ko arembye. Uyu mushumba yabitangaje ubwo yabwirizaga abayoboke b’iri torero ku Cyumweru w’icyumweru gishize, ati: “Neretswe ko ubuzima bw’umuyobozi wa Boko Haram bumeze nabi cyane.” Pasiteri Yunana yavuze ko […]
Centrafrique: Umujyi wa Bangui mu gihirahiro nyuma y’igitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda
Ubuzima burasa n’ubwahagaze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’igitero inyeshyamba za CPC zagabye mu ntanzi zawo kikagwamo umusirikare w’u Rwanda. Jeune Afrique iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ibikorwa byakomeje i Bangui, gusa icyoba ari cyose mu bahakorera. Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko ingendo mu muhanda zari […]
RDC: Uwahoze akuriye Ikigo cy’Igihugu cy’ubutasi (ANR) yarezwe mu bushinjacyaha

Perezida wa Sosiyete Sivile ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Ngoyi, yatanze ikirego mu rukiko arega, Kalev Mutond, wahoze ari Umukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi (ANR) ibyaha byo gushimuta n’iyicarubozo. Ikirego cye yagitanze kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, mu Bushinjacyaha Bukuru bukorera ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa. Uyu mugabo uvuga ko […]
Gicumbi: Muganga akurikiranweho gukuramo inda yatewe umwana ku Frw 40,000
Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Rutare mu Karere ka Gicumbi witwa Nshimiyimana Alphonse, ari mu maboko ya RIB yo muri ako karere, akurikiranweho gukuramo inda y’umwana w’imyaka 16 wasambanyijwe n’umucuruzi wo muri ako gace, icyo gikorwa akaba yaragikoze yishyuwe amafaranga 40,000Frw. Inkuru ya Kigali Today ivuga ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda mu kwezi […]
Amafoto: Ingabo ziryamiye amajanja kuri Capitol mu gihe habura iminsi ngo Biden arahire

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, arahire, na nyuma y’igitero giherutse kugabwa ku inteko ishinga amategeko n’intagondwa zishyigikiye Perezida Donald Trump, ubu ingabo za Amerika ziryamiye amajanja kuri Capitol ziteguye kuburizamo ibikorwa nk’ibyo bishobora kongera kugaragara ubwo Biden azaba arahira ku itariki 20 Mutarama 2021. […]
Kampala hari umwuka w’ubwoba
Mu Murwa Mukuru wa Uganda, Kampala haravugwa umwuka w’ubwoba mu gihe abaturage bazindukiye mu matora ya perezida. Umunyamakuru wa BBC uri i Kampala, Catherine Byaruhanga yavuze ko ” Kampala hari umwuka w’ubwoba, umutekano wakajijwe n’abapolisi n’abasirikare, abaturage bamwe batinye kujya gutora.” Atangaza ko Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatoreye ku biro by’itora biri hanze […]
Ntungamo: Agasanduku k’itora n’impapuro zose zari zirimo byaburiwe irengero
Agasanduku k’itora n’ibikarimo byose byabuze mu karere ka Ntungamo mu gihe Abagande berekezaga ku matora, aho bivugwa ko abantu batatu baba bafite aho bahuriye n’iryo bura batawe muri yombi. Agasanduku k’itora kagombaga gukoreshwa muri Rubare, mu Murenge wa Rushenyi mu Karere ka Ntugamo, kaburiwe irengero nyuma yuko ikamyo yahawe akazi ko gutwara ibikoresho mu biro […]
Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibicishije ku rubuga rwacyo, cyatanze ibisubizo ku bibazo 13 biri mu byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu, icyiciro cya gatatu. Ni ibikurikira: 1. Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw’abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, ntabwo nashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye […]
Uganda: Kumenya imigendekere y’amatora biragoye kubera gufunga internet

Amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko muri Uganda yatangiye kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, ariko atangira atinze ho gato kuko yagombaga gutangira saa moya ariko ibiro by’itora bigafungura bikererewe mu murwa mukuru Kampala. Abagande miliyoni 18 ni bo bagomba gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76 arahatanira manda ya […]
Bazaze mbambike ingwe n’imondo bagangahuke_Rutangarwamaboko abwira Amavubi
Muganga Nzayisenga Modeste uzwi mu muco no mu buvuzi gakondo nka Rutangarwamaboko, yasabye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuzamugana akayambika uruhu rw’ingwe n’imondo, kugira ngo abashe kungangahuka. Amavubi umupfumu Rutangarwamaboko yiyemeje kuzagangahura, yahagurutse i Kigali ku wa Gatatu yerekeza i Douala muri Caméroun, aho yitabiriye irushanwa rya CHAN 2021. Amavubi yaserutse muri Caméroun yambaye umwambaro wa Made […]
L’armée rwandaise pleure un soldat de la paix tué en RCA
Les Forces de défense rwandaises (RDF) ont exprimé mercredi leurs condoléances dans une déclaration concernant la mort d’un soldat de la paix rwandais tué en République centrafricaine (RCA) lors d’une attaque rebelle plus tôt dans la journée. Parallèlement, RDF reste attachée à la protection des civils dans le cadre du mandat de la Mission multidimensionnelle […]
Umugore wa mbere wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe imyaka 20 y’igifungo
Urukiko rw’Ikirenga muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kane rwakatiye uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Park Geun-Hye imyaka 20 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa byanatumye yirukanwa ku butegetsi mu 2017. Iki cyemezo cy’urukiko kikaba gishyize akadomo ku rubanza rwari rumaze igihe rwakurikiye iyirukanwa ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu wirukanwe n’imyigaragambyo ikaze y’abaturage. Park Geun-hye, […]
UN yamaganye igitero cyahitanye umusirikare w’ u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres yamaganye igitero cyagabwe n’inyeshyamba kigahitana umusirikare w’ u Rwanda, undi akahakomerekera. Guterres abinyujije ku muvugizi we, Stéphane Dujarric yavuze ko yihanganishije abo mu muryango w’uwapfuye n’Abanyarwanda muri rusange. Yifurije umusirikare wakomeretse gukira vuba. Mu itangazo ryashyizwe hanze, yavuze ko kugaba ibitero ku bashinzwe ku bungabunga amahoro […]
Abasirikare 3 ba Cote d’Ivoire babarizwa muri Minusma biciwe muri Mali

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Mutarama 2021, ahagana saa sita z’amanywa, abasirikare ba Cote d’ivoire bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Mali (Minusma) bagabweho igitero cy’iterabwoba bari mu butumwa bw’ubutasi mu birometero 95 ugana mu majyepfo ya Tombouctou abagera kuri batatu bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Cote d’Ivoire, […]
Pasiteri wateye inda abakobwa be, yakatiwe imyaka 140
Pasiteri Gichina wo mu Karere ka Kirinyanga muri Kenya uherutse kwemera ko yasambanyije, agatera inda abakobwa be babiri batarageza ku myaka y’ubukure, yakatiwe igifungo cy’imyaka 140. Aba bakobwa barimo ufite imyaka 14 y’amavuko yasambanyije hagati ya tariki ya 1 na 30 Kamena 2019, uyu akaba yarabyaye umwana ubu ufite amezi atanu y’amavuko. Undi mukobwa uyu […]
Abanyarwanda baba Canada banenze umunyamakuru, Stephan Bureau, wa Radio-Canada

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada wamaganye ibikorwa bavuga ko bigamije guhindura Radio Canada Info igikoresho kinyuzwamo ibitekerezo by’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, aho bikoma imyitwarire y’umunyamakuru, Stephan Bureau, bashinja kubogama mu bibazo yabajije mu kiganiro aherutse kugirana n’undi munyamakuru nawe ushinjwa guhakana jenoside witwa Judi Rever. Nk’uko bigaragara mu […]
Musenge Museveni ni ikigirwamana cyita kuri Uganda-Meya
Meya w’Akarere ka Lira, Milton Odongo yabwiye abanyamadini gusenga Perezida Museveni kuko ngo ari ikigirwamana kimaze igihe yita kuri Uganda. Odongo yavuze ibi ubwo habaga ibiganiro bigamije guteza imbere amahoro mu bihe by’amatora. Yavuze ko Museveni yabaye ikigirwamana cya Uganda mu myaka 35 ishize. Odongo ati ” Mufite ikigirwamana kuva mu myaka 35 ishize, ni […]
Beni: Islamic State yigambye kwica abasirikare ba FARDC 15 mu gitero ku kigo cya gisirikare
Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wigambye kwica abasirikare 15 ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo ofisiye mu gitero ku kigo cya gisirikare muri Beni, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni mu gitero uvuga ko wagabye kuwa Kabiri, itariki 12 Mutarama 2021. Uyu mutwe w’iterabwoba wigeze guhangayikisha Isi mu myaka yashize ariko ukaba waraciwe […]
Icyo REB ivuga ku boherejwe kwigisha mu turere twa kure
Nyuma y’iminsi itatu bamwe mu bashyizwe mu myanya yo kwigisha bacyibaza uko bazagera mu turere twa kure boherejwemo gukora aka kazi, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Sebaganwa Alphonse yavuze ko bicyigwaho. Tariki ya 10 Mutarama 2021 ni bwo REB yashyize ahagaragara intonde z’abarimu bashya bashyizwe mu myanya yo kwigisha mu […]
Centrafrica: Inyeshyamba ziciwe mu gitero cyaguyemo Umunyarwanda, zirenga 10
Umuvugizi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), Abdoulaziz Fall, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021 yatangaje ko inyeshyamba zirenga 10 ari zo zaguye mu gitero cyiciwemo umusirikare w’u Rwanda. Nk’uko urubuga rwa Afrimag rwabitangaje, ejo mu rukerera ni bwo ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya CPC (Coalition des Patriotes pur […]
Abapolisi bashyizwe hejuru y’amazu maremare muri Kampala
Polisi ya Uganda ivuga ko yashyize abapolisi ku mazu maremare mu Mujyi wa Kampala mu rwego rwo kurinda umutekano ku matora yo kuri uyu wa 14 Mutarama 2021. Aba ariko nk’uko Chimpreports ibitangaza, aba barimo n’abasirikare. Umuvugizi wa Polisi muri Kampala Metropolitan, SP Patrick Onyango avuga ko ibi byakozwe hagendewe ku makuru y’ubutasi. Amashusho yafaswe […]
Yanga iyobowe na Haruna yatsinze Simba ya Kagere iyitwara Mapinduzi Cup (Amafoto)

Ikipe ya Yanga Africans yaraye yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup, nyuma yo gutsinda Simba Sports Club bari bahuriye ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-3. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye rwabuze gica hagati y’amakipe yombi, dore ko yanganyaga 0-0. Abanyarwanda; Meddie Kagere na Haruna Niyonzima bari babanje mu kibuga yemwe bose […]
RDC: Abarwanyi ba FDLR na Nyatura bakuwe mu birindiro bitanu
Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2 y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igamije guhashya imitwe y’intwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Guillaume Njike Kaiko, yatangaje ko baherutse gukura abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bakorana mu birindiro bitanu. Uyu musirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye na 7SUR 7 kuri uyu wa 12 Mutarama […]