Umugabo w’imyaka 41 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange yaraye yishe ateye icyuma umwana w’imyaka ibiri umugore we yabyaranye n’undi mugabo. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE dukesha aya makur ko uyu mugabo utabanaga n’uyu mugore ngo yaje gufatwa mu rukerera agerageza gutoroka. Yagize ati “ Ni umugabo yabyaranye n’umugore abana bane babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Hanyuma uwo mugabo muri za 2016 yaje gutema umuntu aramukomeretsa arafungwa, mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n’undi mugabo abana babiri b’impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.” Gitifu yakomeje avuga ko Inteko y’abaturage yaje kwanzura ko umugabo ava muri urwo rugo akajya gukodesha ahandi kugira ngo atange amahoro, ngo imitungo babanagamo yari iy’uwo mugore aho bari bamaze imyaka ibiri batabana. Ati “ Ejo rero yitwikiriye ijoro saa Mbili muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b’impanga muri salon amutera icyuma aramwica.” Gitifu Murekezi yibukije abaturage ko amakimbirane adakwiriye gukemuzwa kwicana abasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha.


