Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akomeje ibiganiro byifashishije telefone n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Nk’uko byemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yatangiye ibi biganiro tariki ya 17 Mutarama 2021, aho yavuganye na Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli.
Ndayishimiye na Magufuli baganiriye ku mubano mwiza ibihugu bayoboye bisanzwe bifitanye, ibirebana n’Akarere biherereyemo, bemeranya gukomeza kubiteza imbere byombi, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi.
Kuri uwo munsi na none, Perezida Ndayishimiye yagiranye ikiganiro na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mbere na mbere amushimira kuba yaratsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 14 Mutarama 2021, amusezeranya gukomeza gushyigikira umubano ibihugu byombi bifitanye.
Kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 Perezida Ndayishimiye yakomeje ibiganiro bye na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta. Bavuganye ku bijyanye n’ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’umubano wabyo wifashe neza, bemeranya gukomeza kubishimangira.
Ntibizwi niba Perezida Ndayishimiye hari abandi Bakuru b’Ibihugu by’uyu muryango bagirana ibiganiro.


