Rwamagana: Masumbuko ushinja abayobozi kumuhiga, ashaka guhungira i Bugande

Sangiza iyi nkuru

Masambuko Eliphase wari utuye mu Mudugudu wa Nyabishunzi Akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro w’Akarere ka Rwamagana, ubu avuga ko ari mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare ashaka inzira imujyana i Bugande gushakirayo imibereho, agashinja abayobozi kumuhiga bamuziza ko yahamagaye itangazamakuru, arimenyesha imibereho mibi abayemo.

Muri Nyakanga 2018, abatuye mu midugudu ya Nyabishunzi na Cyaruhogo muri Sovu batabarije Masumbuko Eliphase bakunda kwita Masudi, icyo gihe yararaga mu bihuru biherereye muri Nyabishunzi.

Impamvu yatumaga uwo mugabo arara mu bihuru ni uko inzu yabagamo yari yasenywe hashingiwe ku irangizwa ry’urubanza Semuhutu Vincent yari yatsinzemo se (wa Masumbuko) ariko utaraburanye kuko yari amaze imyaka myinshi ataye Masumbuko n’abavandimwe be babiri. Icyo gihe Masumbuko yari afite imyaka 15 ubwo yabataga akajya kwishakira undi mugore Kandi nyina nawe yari yarapfuye.

Iyi nzu yarasenywe kugira ngo Semuhutu asubirane ubutaka bwe. Icyo gihe abaturage bavuze ko batunguwe no kubona Masumbuko ayisohorwamo, igasenywa, agasigara asembera ku gasozi, basaba ko ubuyobozi bwamufasha kubona aho gukinga umusaya.

Mu nkuru twakoze muri Nyakanga 2018, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Kabagamba Wilson yabwiye BWIZA ko badashobora gutererana umuturage ahubwo bagiye gukurikirana ikibazo cye.

Soma iyi nkuru hano https://bwiza.com/?rwamagana-baratabariza-umuturanyi-wabo-umaze-amezi-6-arara-mu-bihuru

Yagize ati: “Icyo kibazo ntabwo twari tukizi ariko ubwo muduhaye amakuru tugiye kugikurikirana ndetse iyo agana inama njyanama tuba twaragikurikiranye. Umuturage wacu ntabwo twamutererana afite ikibazo.”

Masumbuko avuga ko yari yiteze guhumurizwa n’ubuyobozi bukamuha ubufasha ariko agatungurwa no guhigwa ngo ajyanwe mu nzererezi .

Ati: “Cya gihe mukimara kuhava batangiye kuntoteza ngo nazanye abanyamakuru, nasebeje akagari ka Sovu kandi akarere ka Rwamagana kaba aka mbere. Nagiye kubona mbona ubuyobozi w’umudugudu na Gitifu w’akagari bari kumwe n’uwo wari databuja ari we wanaguze aho baje, umuntu w’inshuti aramburira ngo barashaka kunjyana mu nzererezi. Nahise mbacika ni bwo umunsi ukurikiyeho namenye ko bashyizeho irondo ry’umwuga ngo baze ari benshi bamfate bantware taranziti (Transit center)nahise mfata umwanzuro wo guhunga.”

Masumbuko avuga ko amaze igihe ari mu Karere ka Nyagatare aho yagiye gushakirayo inzira kugira ngo akomereze i Bugande ndetse ngo kuba abanyarwanda bahohoterwa we arenze umupaka yashima Imana.

Yagize ati: “Ubu tuvugana ndi mu Murenge wa Murama mu Karere ka Nyagatare, aho nageze nshaka guhungira i Bugande ahantu hitwa Kasese. Bambwiye ko ngezeyo nahabona aho mpinga nkabaho kuko abayobozi ntacyo bamariye uretse kunshyiraho iterabwoba kugeza ubwo numva nava muri iki gihugu. Nahise mpahahamuka, mfata umwanzuro wo kuba nakivamo kuko ubuyobozi aho kumfasha bwantotezaga Kandi nta kuntu nari meze. Nagiye ku kagari barambwira ngo ndi mu cyiciro cya gatatu cy’abakire, nagiye no ku murenge umudamu nahasanze w’inzobe yanyakiriye nabi ambwira ko mfite imbaraga.’

Yakomeje ati: “Ubu nageze hano ntegereza ko bafungura ngo njye mu Bugande ntibyakunda. Nashatse no kunyura iza panya (iz’ubusamo) Corona nayo iba iraje. Naho kuba nagaruka kereka munkoreye ubuvugizi ubuyobozi bukaba bwampamagara bukampumuriza kuko njye nkurikije ibyo nakorewe ntabwo ndi Umunyarwanda. Njye umudamu ushinzwe imibereho myiza yanakiriye nabi we na Gitifu w’umurenge nahise mbona bambonamo ikindi kintu njye ntari umuntu. Usibye Corona nari ndimo nkurura amakuru ko byanga bikunda nshobora kugenda ubu imisozi yo mu Bugande ndimo kuyireba. ”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Sovu, Uwayisenga Vestine yabwiye BWIZA ko Masumbuko yigometse kandi ko yemerewe kuba aho ashaka ndetse ko atari mu baturage bakagombye gufashwa kuko afite imbaraga zo gukora.

Yagize ati: “Masumbuko ndamuzi. Umva ukuntu byagenze! Biri ukuri se wa Masumbuko yafashe umudugudu 1998 ariko ntiyishyura ingurane y’amafaranga 5000 frws bishyuraga Semuhutu Vincent wari nyir’ubutaka. Yareze se wa Masambuko mu bunzi aramutsinda, Masumbuko ni we waburanye ahagarariye se kuko yapfuye. Noneho semuhutu azana umuhesha w’inkiko asohora Masumbuko mu nzu barayisenya kugira ngo nyir’ubutaka abusubirane, Masumbuko ajya gushaka ubundi buzima.”

Gitifu Uwayisenga yakomeje avuga ati: “Impamvu yavuze ngo ubuyobozi bw’akagari bwasabye abanyerondo ngo bamufate ngo bamujyana taranziti (Transit) twanabivuga ariko dushobora no kubikora igihe umuturage yigometse, agamije kurwanya wa wundi watsinze. Yubatsemo akantu k’agashitingi ariko ntitwamufashe, yageze aho abona ko ibyo arimo atari byo abivamo ajya Kayonza nabyumvanaga abantu ko aba muri ibyo bice. Niba ari umuturage ufite ubutaka ahantu bituma yitwa umuturage cyangwa aramutse ahafite umutungo, Masumbuko nk’undi Munyarwanda yemerewe kuba aho ashaka hamworohereye, niba Sovu ahafite imitungo ihamuzirikiye yaza akatura. Masumbuko si uko atishoboye, ari mu myaka mikeya, afite ibintu by’iwabo agomba guheraho. ”

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rwamagana,Kabagamba Wilson avuga ko n’ubwo iki kibazo kimaze igihe, kigomba gukuriranwa kigashakirwa umuti.

Ati: “Ikibazo ntabwo gikemurwa n’uko kimaze igihe, gikemurwa n’uburyo wagikemuyemo ariko kuba kimaze igihe ntibisobanuye y’uko twabiretse ubwo biba byaragiyemo abantu bake bakora ibyo bishakiye. Ikibazo cy’abaturage bacu ntibakurikirana ngo babarize ahandi, ahubwo akifatira umwanzuro umworohera. Ariko niba urwego rumwe rutamukemuriye ikibazo akareba urundi. Ndabyibuka neza ko twigeze kubivugaho ariko tugiye kongera kugikurikirana. Umuntu yamuhamagara, kumufasha twamufasha, icya mbere umuntu yakora ni ukumugaragariza y’uko ntabwo urwego rumwe rw’akagari ari rwo ruyoboye akarere kose. Niba baramuhemukiye ntibamukemurire ikibazo yakongera akagira icyizere kigakemuka burundu, tukamutuza nk’uko dutuza abandi .”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *