Umunyapolitiki wo muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yahishuye ko we n’umugore we bamaze iminsi itandatu bafunganwe n’umwana w’amezi 18 (umwaka n’igice) utari uwabo.
Bobi Wine nk’uko asanzwe abigenza, abitangarije ku rubuga rwa Twitter, aho yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugore we, Barbie Itungo ndetse n’uyu mwana.
Yagize ati: “Umunsi wa gatandatu dufungiwe mu nzu, turi kumwe n’umwana w’amezi 18 wari waje gusura nyirasenge (umugore wanjye) mbere y’uko dutegwa, tukagotwa.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko se w’uyu mwana (musaza wa Barbie), yashatse kumusanga mu rugo rwa Bobi Wine, ariko ntiyemererwa kumugeraho.
Yakomeje agaragaza ko ntacyo kugaburira uyu mwana, ati: “Ibiribwa n’amata byaradushiranye. Nta muntu wemerewe kuva cyangwa kuza muri uru rugo.”
Tariki ya 15 Mutarama 2021 hashize umunsi umwe amatora y’Umukuru w’Igihugu abaye ni bwo Bobi Wine wari umukandida yatangaje ko abasirikare bagose urugo rwe, kuva icyo gihe we na Barbie batemerewe kurusohokamo.
Ku wa 17 Mutarama, uyu munyapolitiki yatangaje ko nyuma y’iminsi ine bafungiwe mu rugo rwabo, ibiribwa byabashiranye, ndetse ko abasirikare bangiye Barbie kujya gushaka ibindi mu isambu.

4 Responses
Bobi Wine n’umugore we bafunganwe n’umwana w’amezi 18 utari uwabo
Uyu musore namenye ko henshi muli Afrika hategeka ufite imbunda n’igisirikare maze yicecekere.Nareke politike itazamuhitana.Abaze colonel Besigye uruva-gusenya yahuye narwo muli politike.

Nabo nibajye muri Amerika nkuko yajyanye abana.ikindi kandi yavuzeko ari kurugamba niyihangane rero arurwane cyane ko batabujije abantu kumusura ahubwo babasaba kubanza kwiyandikisha bakabisabira uburenganzira,naho ibyabanyapolitike ntawabimenya