Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yemeye gufasha umuturage watabaje Perezida wa Repububulika, Paul Kagame kuri Twitter, amusaba kumukiza inzara yenda kumwica.
Uwatabaje Perezida Kagame agatungira agatoki ubutumwa bwe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Minisitiri Shyaka ni uwitwa Isham Abdallah uvuga ko yari asanzwe akora akazi ko gutanga ibiryo muri resitora, gusa akazi kakaba karahagaze.
Abdallah ati: “Mwaramutse Nyakubahwa! Mu byubahiro byanyu nyakubahwa nifuje kubandikira mbasaba ubufasha bw’imibereho, nari umu waiter (umuseriveri) ariko nta kazi, ubu nyakubahwa mubyeyi mudufashije mwaba muturemeye nibyo kurya byarabuze inzara irenda kunyica. Murakoze amahoro y’ Imana abane namwe.”
Nyuma y’iminota mike uriya muturage agize ubutwari bwo kugaragariza Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ikibazo kimubangamiye, undi yahise amwandikira amusaba aho ari kugira ngo amufashe.
Ati: “Waramutse? Uherereye he? Duhe terefoni zawe, cyangwa uhamagare numero zitishyurwa z’Umujyi wa Kigali cg se iz’akarere kawo utuyemo.”
Abdallah yahise aha Minisitiri Shyaka nimero ya terefoni akoresha, undi amusubiza ko mu kanya gato ababishinzwe bamuvugisha mu rwego rwo kumufasha.
Uriya muturage yahisemo gutabaza inzego nkuru z’igihugu, mu gihe hari benshi babonaga amaramuko ari uko bateye ikiraka bakomeje guhura n’ibibazo by’imibereho, ahanini bitewe n’uko imirimo bakoraga yabaye ihagaze kubera icyorezo cya COVID-19.
Leta y’u Rwanda hari bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali batishoboye iri gufasha kubona ibya ngombwa nkenerwa, gusa hari benshi bavuga ko badafashwa kandi na bo imibereho yarahagaze, bakifuza ko na bo bajya bitabwaho.

16 Responses
Minisitiri Shyaka yemeye gufasha uwenda ‘kwicwa n’inzara’ wasabye Perezida Kagame kumuremera
Yasimbutse inzego ibyo bikorerwa mumudugudu keretse niba baranze kumufasha

Bigutwaye iki ko urwego rwawe atari rwo yitabaje? Burocraty izabavamo ryari? Ubwo urashaka ko anyura mu mudugudu ukamubariza akagari, kakamubariza umurenge ukamubariza Akarere na ko kakabigeza ku nzego zibishinzwe ubundi zikabyigaho…
Hagataho ushonje azaba ariho gute? Mujye mureka kuba ba najyuwa kuko na nyuma yuko abajije hari abandi bagishonje mpamya ko nawe ubabona kandi ntacyo uri kubamarura

NGO yasimbutse inzego!!!
Ubabaye niwe ubanda urugi! Yamaze!
Bayobozi ahubwo mukore ibishoboka abantu Bose bari bashyizwe kuri lists bagomba guhabwa ibiribwa babibone. Abantu barashonje .

Bravo Minister.

Wowe kamanzi urinterahamwe mbi urumva ukuntu ukina kumubyimba umuntu ubuse nibangahe badafashwa Kandi ntabushobozi bafite? Imidugudu ingahe se twabonaga batanga bagendeye kukimenyane? Ubwo wijuse inkoko na mafiriti wo gatumba we ugaturika.

Erega umuntu ataka ababaye

Yitabarije da,inzego zibanze harigihe zibigenza gake