Umuherwe Katumbi yarangije amasomo muri kaminuza y’iwabo

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe w’umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Moïse Katumbi yabonye impamyabumenyi yemeza ko yarangije amasomo muri Kaminuza ya Lubumbashi.

Nk’uko bigaragara kuri kopi y’urupapuro rw’imbere rw’igitabo cy’ubushakashatsi Katumbi yakoze, yarangije amasomo muri iyi kaminuza mu cyiciro gihanitse mu Kuboza 2020.

Igitabo yanditse kirimo ubusesenguzi kuri “gahunda nshya y’imisoro mu cyahoze ari intara ya Katanga n’ingaruka zayo mu bukungu”.

Moise Katumbi w’imyaka 56 y’amavuko yubatse izina muri RDC, cyane mu gihe yayoboraga icyahoze ari Intara ya Katanga, akaba ari na we washinze akaba anayoboye ikipe ya TP Mazembe. Ubu afite ishyaka ribarizwa mu ihuriro rya LAMUKA ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umuherwe Katumbi yarangije amasomo muri kaminuza y’iwabo
    Munyamakuru, mujye mudufasha kutabeshya abasomyi banyu.
    TP Mazembe ni team yashinzwe na Les Benedictins muri 1939 ahitwaga Elisabethville.

  2. Umuherwe Katumbi yarangije amasomo muri kaminuza y’iwabo
    Munyamakuru, mujye mudufasha kutabeshya abasomyi banyu.
    TP Mazembe ni team yashinzwe na Les Benedictins muri 1939 ahitwaga Elisabethville.

  3. Umuherwe Katumbi yarangije amasomo muri kaminuza y’iwabo
    Mujye muvuga ibyo mwatohoje katumbi ni président wa mazembe ark siwe wayishinze

  4. Umuherwe Katumbi yarangije amasomo muri kaminuza y’iwabo
    Mujye muvuga ibyo mwatohoje katumbi ni président wa mazembe ark siwe wayishinze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *