Amavubi atsinze Togo agera muri 1/4 cy’irangiza cya CHAN

Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze iya Togo ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma wo mutsinda C, ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza cya CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Caméroun. Ni umukino Amavubi yasabwaga gutsinda ku kabi n’akeza kugira ngo arenge amatsinda, kugeza n’aho n’umukuru w’igihugu ayahanura mbere yo kuwukina. Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino […]

Rwanda: Abanduye Covid-19 biyongereyeho 574 uyu munsi

covi1999.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 574 mu bipimo 10,407 byafashwe. Aba barimo 440 babonetse mu Mujyi wa Kigali, 16 babonetse muri Gicumbi, 11 muri Gakenke, 10 muri Ngoma, 10 muri Kirehe, 10 muri Gatsibo, 9 muri Muhanga, 8 muri Gisagara, 8 muri […]

Ibihugu bikize byikubiye inkingo za Covid, bitazazikenera vuba_Perezida Ramaphosa

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 yatangaje ko hari ibihugu bikize byasabye inkingo z’icyorezo cya Covid-19 kandi bitanazikeneye mu gihe cya vuba, akabibona nk’uburyo bwo kuzigomwa ibihugu bikennye. Yabitangarije mu nama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum), asaba ibi bihugu kureka kwikubira izi nkingo, bikibuka na bigenzi byabo […]

Christa Kaneza wababaje benshi yafunguwe, arongera asubizwa muri gereza

christa4.jpg

Amakuru aturuka mu Burundi, avuga ko umugore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Christa Kaneza yafunguwe kugira ngo ajye kurera uruhinja rwe rw’amezi atanu; ariko yongera asubizwa muri gereza. Mu minsi ishize umugabo wa Kaneza witwa Thierry Kubwimana yasanzwe yarasiwe mu cyumba mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Ugushyingo 2020, aza gupfira mu bitaro. […]

Umuherwe Katumbi yarangije amasomo muri kaminuza y’iwabo

Umuherwe w’umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Moïse Katumbi yabonye impamyabumenyi yemeza ko yarangije amasomo muri Kaminuza ya Lubumbashi. Nk’uko bigaragara kuri kopi y’urupapuro rw’imbere rw’igitabo cy’ubushakashatsi Katumbi yakoze, yarangije amasomo muri iyi kaminuza mu cyiciro gihanitse mu Kuboza 2020. Igitabo yanditse kirimo ubusesenguzi kuri “gahunda nshya y’imisoro mu cyahoze ari intara ya […]

Rwanda: Abantu bagera kuri 291 baburiwe irengero mu mwaka umwe

Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rwavuguruye inzego z’ubutabera no gukurikirana ibyaha bigatuma urugero rw’ibyaha, n’abantu baburirwaga irengero bigabanuka gusa abagera kuri 291 ntibaraboneka kuva mu 2019-2020. Yabitangaje ubwo yari mu nama iri kuba kuva mu cyumweru gishize izwi nka ‘Universal Periodic Review’ (UPR), aho ibihugu bigize UN/ONU bivuga uko bihagaze, bikanakeburwa, mu kubahiriza uburenganzira […]

Museveni: Muraza kurwara umuvuduko w’amaraso ukabije

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Tibuhaburwa Museveni avuga ko hari abantu baza kurwara muvuduko ukabije w’amaraso nibakomeza gutekereza ku buryo bateza akaduruvayo nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora. Museveni uherutse gutsinda manda ya Gatandatu yo kuyobora Uganda mu kiganiro mu ngoro y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, yavuze ko abantu bagitekereza […]

Perezida Kagame yahaye Amavubi impanuro mbere yo guhura na Togo

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kabiri yaganirije abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari i Limbé mu gihugu cya Caméroun, abashyikiriza impanuro bagenewe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame. Ni mbere y’umukino wa CHAN wa nyuma wo mu tsinda C Amavubi ahuriramo na Togo. Uyu mukino ikipe y’igihugu irasabwa kuwutsinda ikagera muri 1/4 […]

Wakoze gupfa data, ni amakuru meza turishimye- Umusore abika Se

nysc-2.jpg

Umusore witwa Victor Bills kuri Instagram yatangarije inshuti ze ko Se umubyara yapfuye, inkuru avuga ko ari nziza kandi ko amushimiye kuba apfuye. Umusore ukora mu nzego z’urubyiruko muri Nigeria, yatangaje ko Se yari imburamumaro bityo ko urupfu rwe ari ikibi bakize. Mu byishimo byinshi ati ” Ruhukira mu mahoro data w’imburamumaro. Bwa nyuma na […]

Kamonyi: Gitifu w’Akagari ashinjwa guhohotera abatera akabariro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Mbonyubwayo Emmanuel arashinjwa gukubita abashakanye abasanze mu buriri mu gihe batera akabariro. Amakuru dukesha TV1 avuga ko uyu muyobozi uwo aketseho ikosa, adatinya kumusanga mu buriri, akamwirukankana yambaye ubusa. Umugore ushinja Gitifu Mbonyebwayo kumusanga mu buriri ari gutera akabariro n’umugabo we saa kumi […]

Urubanza rwa Rusesabagina n’ingabo ze rwasubitswe, rwimurirwa ku Rukiko rw’Ikirenga

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri mu Karere ka Nyanza, rwasubitse urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, ruvuga ko ruzabera i Kigali tariki 17 Gashyantare 2021. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Rusesabagina na bagenzi be 19 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN yashinze bari kugezwa imbere y’urukiko, bakaburanishwa ku […]

DJ Khaled yatewe ubwoba, asiba ubutumwa bwerekeye kuri Uganda

dj_khaled.jpg

Umunyamerika wamamaye mu kuvanga umuziki, Khaled Mohamed Khaled uzwi nka DJ Khaled yasibye ubutumwa bwerekeye gahunda y’igitaramo yateganyaga muri Uganda, nyuma y’ubutumwa bumutera ubwoba. Byari biteganyijwe ko DJ Khaled azayobora iki gitaramo cyo gutanga ibihembo by’irushanwa MTV Africa Music Awards (MAMA) ritegurwa na Televiziyo ya MTV, uzabera mu mujyi wa Kampala tariki ya 20 Gashyantare […]

Tanzania: Perezida Magufuli yababariye abanya-Ethiopia bakabakaba 1,800

Perezida wa Tanzania, Dr Joseph John Pombe Magufuli, yahaye imbabazi abanya-Ethiopia 1 789 bari bafungiye mu gihugu cye bazira kuhinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Perezida Magufuli yafashe umwanzuro wo kubabarira aba baturage ku wa Mbere nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde wari mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu gihugu cya Tanzania. Perezida Magufuli […]

Cristiano yanze akayabo yahawe n’Ubwami bwa Arabia Saoudite

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo yanze $ miliyoni esheshatu buri mwaka yari yahawe n’Ubwami bwa Arabia Saoudite ngo abumenyekanishirize ubukerarugendo ku Isi. Amakuru BWIZA ikesha Telegraph avuga ko Arabia Saoudite yari yemeye guha Cristiano ayo mafaranga ndetse ikazajya ikoresha amafoto ye kuri buri kimwe cyose imenyekanisha hakiyongeraho ko yagirira uruzinduko muri […]

CHAN: RDC yari ifite icyuho gikomeye mu bakinnyi, yazamutse iyoboye itsinda

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitabiriye irushanwa rya CHAN, yazamutse ku cyiciro cya ¼ iyoboye itsinda B yari iherereyemo, n’ubwo yari ifite icyuho gikomeye mu bakinnyi. RDC yari ifite abakinnyi 12 barimo abazamu babiri, ndetse n’umutoza mukuru, Florent Ibenge banduye icyorezo cya Covid-19, ku mukino wa nyuma mu matsinda wabaye kuri […]

Hari icyo Prof. Lwakabamba anenga abisiga parufe “icupa ryose”

capture-40.png

Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba avuga ko hari abantu badogeza ibintu iyo bisize parufe (imibavu ihumura) nyinshi, we agereranya no kwisiga icupa ryose. Lwakabamba yagarutse kuri iyi ngingo ubwo yashyigikiraga igitekerezo cy’uwitwa Lucy Nshuti Mbabazi kuri Twitter wavuze ko yahagaritse gukoresha parufe kuko yamenye ko hari abo itera ikibazo. Mbabazi yari […]

Bertrand yavunikiye mu myitozo, bimwambura amahirwe yo gukina na Togo (Amafoto)

img_20210126_075924.jpg

Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand, yavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bimwambura amahirwe yo gukina umukino wa CHAN u Rwanda ruhuriramo na Togo kuri uyu wa Kabiri. Ku Cyumweru ubwo Amavubi yarimo yitegura umukino ahuriramo na Togo kuri uyu wa Kabiri, Iradukunda Jean Bertrand yaje kugira ikibazo cyo mu ivi nyuma yo kugongana na Eric Rutanga. […]

Rubavu: Bashinja Akarere kubatwara ubutaka ku ngufu

Abaturage barashinja akarere ka Rubavu kubambura ubutaka bwabo kuva mu mwaka w’2009 kugeza magingo aya, bakavuga ko baje bababwira ko hazacukurwamo laterite zo gukora umuhanda Rubavu-Musanze bakazahabwa ingurane. Ubwo umuhanda Rubavu-Musanze wakorwaga mu 2009, abakozi ba sosiyete ya STRABAG yawukoraga baje gushaka ibicangarayi bazana n’uwahoze ari Agoronome (Agronome) w’Umurenge wa Nyakiriba bababwira ko bagomba gutanga […]

Ingabo za Centrafrica, u Rwanda n’u Burusiya zivuganye inyeshyamba 44

Ingabo za Repubulika ya Centrafrica, iz’u Rwanda n’iz’u Burusiya kuri uyu wa 25 Mutarama 2021 zivuganye abarwanyi 44 b’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Centrafrica. Nk’uko igisirikare cya Centrafrica (FACA) kibyemeza, aba barwanyi biciwe mu gace Boyali kari mu bilometero 90 ugana mu murwa mukuru, Bangui. FACA yemeza ko aba barwanyi barimo abaturutse muri Chad, […]

Burundi: Umunyeshuri yirukanwe azira amagi y’ibihunyira n’ibikeri

Ubuyobozi bw’ishuri rya Petit Seminaire Saint Pie X mu Burundi, tariki ya 20 Mutarama 2021 bwirukanye burundu umunyeshuri bumuziza gutunga amagi y’ibihunyira n’ibikeri. Nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’iri shuri rigendera ku mahame ya Kiliziya Gatolika, Jean-Berchmas Rivuzimana, uyu munyeshuri ubwe yiyemereye ko abitse aya magi mu gikapu cye. Ngo ibi byatumye bagenzi […]