img_20210126_233653.jpg

Imana yumvise ugutakamba kw’Amavubi, Togo ihinduka igitambo (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye ikatishije itike ya 1/4 cy’irangiza cya CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3-2.

Hari mu mukino usoza itsinda C Amavubi y’u Rwanda yasabwaga gutsinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose, kugira ngo agire amanota atanu yari gutuma abasha kuguma muri ririya rushanwa.

Ibitego bitatu bya Niyonzima Olivier, Jacques Tuyisenge wahembwe nk’umukinnyi w’umukino na Sugira Ernest byari bihagije kugira ngo Amavubi yakinaga ku rwego rwo hejuru abashe kuzamukana na Maroc yasoje imikino y’itsinda iri ku mwanya wa mbere, nyuma yo kunyagira Uganda ibitego 5-2.

Byari ibyishimo bikomeye mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu ubwo Umunya-Misiri Marouf Mohamed yahuhaga mu ifirimbi ya nyuma, akanzura ko umukino urangiye ku ntsinzi y’Amavubi.

Abanyarwanda kuva kuri Ingabire Ange Kagame umukobwa rukumbi wa Perezida w’u Rwanda, kugera ku muturage wo mu cyaro cya Nyabinoni i Muhanga, bose bagaragaje akanyamuneza batewe n’Amavubi.

Amavubi yasenze Imana irayumva

Amavubi yari yateguriye umukino wa Gabon mu nguni zose zishoboka, kugeza n’aho yiyambaza Imana asaba gushimisha Abanyarwanda bari bayasabye gukotanira igihugu.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yaganirije abakinnyi b’ikipe y’igihugu anabashyikiriza impanuro bari bagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na we wahagurukijwe na bo.

Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe y’igihugu yo agaragaza abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abanyamakuru biyambaza Imana, bayisaba kubafasha bagatsinda umukino wa Togo waburaga iminota mike ugatangira.

Nyuma y’amarira y’igihe kirekire y’Abanyarwanda, Imana yumvise amasengesho yabo ibafasha gutsinda Togo yatsindaga abasore ba Mashami bishyura.

Ni Togo yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku munota wa 76 w’umukino, gusa umupira wa rutahizamu Yendoutie Richard Nane ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ya Mana Amavubi yari yasenze mbere y’umukino yongeye kuyitambikira ku munota wa 88 w’umukino, ubwo abanya-Togo bateraga umupira ukarenga umuzamu Kwizera Olivier, gusa ukagarurirwa ku murongo w’izamu na Emery Bayisenge.

Amavubi ategereje ikipe azahuriramo muri 1/4 cy’irangiza igomba kuva hagati y’amakipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali ndetse n’ikipe izaba iya mbere mu tsinda D.

img_20210126_233705.jpg

img_20210126_233653.jpg

img_20210126_233711.jpg

img_20210126_233714.jpg

img_20210126_233754.jpg

img_20210127_004227.jpg

img_20210127_004326.jpg

img_20210127_003609.jpg

img_20210127_004227-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *